Kigali: Basabwe gukingiza imbwa n’injangwe

Abatuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali batunze amatungo arimo imbwa n’injangwe barasabwa kuzikingiza hagamijwe kwirinda ko zarya abantu zikabatera indwara.

Abatuye mu Murenge wa Nyakabanda barasabwa gukingiza imbwa batunze

Ibi byasabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge biciye mu Itangazo bwageneye abatuye muri uyu Murenge batunze aya matungo.

Muri iri tangazo ryatanzwe tariki 1 Kamena, abaturage bamenyeshejwe ko abatunze imbwa ndetse n’injangwe bakwiye kujya gukingiza ayo matungo azwiho gucunga umutekano w’urugo.

Ni igikorwa cyatangiye gukorwa guhera uyu munsi Saa yine z’amanywa ku biro by’Akagari ka Munanira I, abo muri Munanira II bo basabwaga kuba bagiye kuzingiza Saa tanu z’amanywa.

Abo mu Kagari ka Nyakabanda I byakozwe Saa yine z’amanywa mu gihe abo muri Nyakabanda II bari babwiwe ko bajya kuzikingiza Saa tanu z’amanywa.

Ubuyobozi bwamenyesheje abo bireba bose ko gukingiza aya matungo, nta kiguzi bisaba ariko bibutswa ko utazabikora kandi atunze rimwe muri aya matungo, azabihanirwa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu 2019, imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagaragazaga ko mu Rwanda abantu bagera kuri 374 barumwe n’imbwa zikekwaho kugira virus itera ibisazi by’imbwa mu mwaka, impuzandengo y’abo ziruma mu kwezi bakaba ari 32.

Imbwa zidakingiye iyo zikurumye zishobora kugusigira indwara
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda, bwasabye abahatuye batunze imbwa n’injangwe kuzikingiza

UMUSEKE.RW