Kigali Pelé Stadium igiye gukorerwamo Umuganda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwahamagariye inzego zitandukanye kuza gukorera Umuganda ngarukakwezi muri Kigali Pelé Stadium nyuma y’umwanda ukabije wagaragaye muri iyi Stade.

Hagiye gukorwa Umuganda ngarukakwezi wo gusukura Kigali Pelé Stadium

Mu minsi mike ishize, ni bwo hamenyekanye inkuru y’umwanda ukabije ugaragara muri Kigali Pélé Stadium. Uyu mwanda uterwa n’uko rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gukoramo isukuru, amasezerano ye yari afitanye n’Umujyi wa Kigali, yarangiye ntibagire andi ahabwa kandi uwo mwanya ntunashyirwe ku isoko.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubicishije mu bashinzwe Urubyiruko, batangaza ko ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023 muri Kigali Pelé Stadium hazakorerwamo Umuganda usanzwe ari ngarukakwezi.

Bagize bati “Urubyiruko rwibumbiye hamwe mu byiciro bitandukanye, ku isonga AS Kigali WFC, bafashe iya mbere mu gusukura Stade mu gihe cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Gatandatu.”

Bakomeje bavuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugira Umujyi urangwa n’isuku.

Ahazakorerwa isuku, ni imbere muri Stade, inyuma ndetse no ku kibuga cya tapis rouge.

Inzego zizagaragara muri uyu muganda, harimo AS Kigali WFC, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, itsinda ry’abagize umuryango wa Ossoussa izwi nka Assoussa, abakora akazi ko gutwara ibintu bakorera ku isoko rya Kimisagara, abatuye mu Murenge wa Nyakanda, abahoze bakinira iyahoze yitwa Les Citadins ubu yabaye AS Kigali n’abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri Moto.

Aya matsinda yose y’abazakora uyu muganda, yasabwe kuzitwaza ibikoresho birimo Kupakupa, Imyeyo, Imifuka yo gushyiramo imyanda, Ibitiyo, Imikoropesho n’Amazi n’isabune (OMO).

Insanganyamatsiko y’uyu muganda iravuga ngo ‘Tugire Umujyi wa Kigali usukuye.”

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu gihe cya vuba hazongera hagatangwa isoko ryo gukora isuku muri Kigali Pelé Stadium nk’uko byahoze.

Mbere y’uko isanwa yarakoropwaga buri munsi
Ni uku hasigaye hameze
Umwanda umaze kuba mwinshi muri iyi Stade

UMUSEKE.RW