Kungfu-Wushu: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ryo Kwibuka

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga irushanwa rya Kungfu-Wushu ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye imidari myinshi ya Zahabu.

U Rwanda rwabonye imidari myinshi mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Tariki 17-18 Kamena 2023 mu kibuga cya Stecol giherereye i Masoro, haberaga irushanwa rya Kungfu-Wushu ryari rigamije Kwibuka abakinaga uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abagera ku 114 barimo abakobwa 20 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu ni bo bitabiriye iri rushanwa. Aba biyongeraho abanyamahanga 20 baturutse mu bihuru birimo Tanzania, Uganda, u Burundi na Répubulika Iharaniea Demokarasi ya Congo, bari baje kwitabira ubutumire bw’u Rwanda.

Mbere yo gutangira irushanwa, abaryitabiriye babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023.

Iri rushanwa ryakinwe mu bice bibiri birimo icy’imyiyerekano [Talou] cyari kigizwe n’imyiyerekano hakoreshejwe umubiri wose, imyiyerekano umuntu akora yitwaje icumu, imyiyerekano ikorwa umuntu yitwaje inkota n’iyo umuntu yitwaza inkoni cyangwa ikibando.

Ikindi gice cya icy’imirwano no gukirana [Sanda]. Aha bakina hakurikijwe ibiro buri muntu apima.

U Rwanda rwagukenyemo imidari 16, Kenya yegukana itanu, Uganda ibona ine, u Burundi bwegukanye ibiri mu gihe Tanzania na DRC zegukanye umudari umwe muri buri Gihugu.

Irushanwa ryabereye muri Stecol
Imidari 16 yose yasigaye mu Rwanda
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kungfu-Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc, yishimiye uko irushanwa ryagenze
Ubuyobozi bwa Stecol bwari bwaje gushyigikira iri rushanwa
Muri uyu mukino habamo ibimenyetso byihariye
Abanyarwanda ni bo bambitswe imidari myinshi

UMUSEKE.RW