Louise Mushikiwabo yashenguwe n’urupfu rwa Gisimba  

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yashenguwe n,urupfu rwa Mutezintare Gisimba Damas  wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo kitwa “Centre Memorial Gisimba.

Madame Louise Mushikiwabo yashenguwe n’urupfu rwa Gsimba

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye, aguye mu   Bitaro bya Nyarugenge.

Mu butumwa bwe kuri twittter, Louise Mushikiwabo, yagaragaje urwibutso nyakwigendera Mutezintare Damas amusigiye.

Yagize ati”Umuntu ukunda igihugu bidasanzwe, Damas Gisimba yatuvuyemo.Mu gihe cya Jeneoside, Damascus yashyize ubuzima bwe mu kaga yemera kwakira “kwa Gisimba” amagana y’Abana b’Abatutsi.Naje mvuye muri Amerika, mpura nawe mu 1999 mu izina rya  “Rwanda Children’s Fund””.Imana ikomeze imutuze hafi yayo,Damas.”

Gisimba yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba yarigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.

Ashimirwa ku kuba yararokoye ubuzima bw’ababasaga 400 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mushikiwabo yagaragaje urwibutso asigiwe na Gisimba

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

- Advertisement -