Umenya divorce yabaye noneho! Haringingo yasezeye Aba-Rayons

Nyuma yo kugerwa imihini kenshi muri uyu mwaka w’imikino, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yaciye amarenga yo kutazagumana n’iyi kipe yahesheje igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Haringingo Francis n’abungiriza be bashobora kutaguma muri Rayon Sports

Ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, ni bwo hasojwe igikombe cy’Amahoro cyanegukanywe na Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, Haringingo Francis uzwi nka Mbaya, yavuze ko atiteguye kuguma muri iyi kipe nyuma y’ibizazane yahuye na byo.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka akazi hanze y’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu amaze mu Rwanda.

Ati “Ngiye gushyira umutima ku gushaka ikipe yo hanze y’u Rwanda. Kugumana na Rayon Sports biragoye. Ubu ngiye kureba ahandi. Umutima uri kujya hanze y’u Rwanda kuko maze igihe kinini hano.”

Gusa andi makuru UMUSEKE wamenye, arerekeza uyu mutoza muri AS Kigali ishobora kutazakomezanya na Casa Mbungo André wari uyimazemo umwaka umwe n’igice.

Haringingo yamaze imyaka ibiri muri Mukura VS yavuyemo ayisigiye igikombe cy’Amahoro, ajya muri Police FC ahamara ibiri ariko ahava nta gikombe ayihesheje, ajya muri Kiyovu ahamara umwe ariko ahava amaramasa no muri Rayon Sports ahamaze umwe ayihesha igikombe cy’Amahoro.

UMUSEKE.RW