Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi kuzumvisha Mozambique

Ubwo yasuraga ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abakinnyi kuzaha ibyishimo Abanyarwanda imbere ya Mozambique.

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Amavubi kuzaha Abanyarwanda ibyishimo

Nyuma yo gutangira imyitozo itegura umukino uzahuza Amavubi na Mozambique mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire 2024, abasore b’u Rwanda bakomeje gusabwa kuzaha Abanyarwanda ibyishimo.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yasuye aba bakinnyi abibutsa kuzimana u Rwanda bagahesha Abanyarwanda ibyishimo.

Aganira na bo, Minisitiri yabibukije ko batari muri uru rugamba bonyine ko Igihugu cyose kibari inyuma.

Ati “Urugamba muriho ntimuri mwenyine. Natwe nk’Abanyarwanda tururiho. Baba abari hano n’abari hanze y’Igihugu.”

Uyu muyobozi yabasabye gukomeza gukorana umurava n’ubwitange, kuko kubona itike yo kujya muri Côte d’Ivoire bigishoboka.

Umukino w’u Rwanda na Mozambique uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Kamena kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Saa cyenda z’amanywa.

Amavubi afite amanota abiri mu mikino ine amaze gukina, mu gihe Mozambique ifite amanota ane. Sénégal yo yamaze kubona itike, ifite amanota 12 ku yandi. Bénin yo ifite ane.

Abatoza na bo basabwe gukomeza gufasha aba bakinnyi
Kapiteni Bizimana Djihadi yafashe ijambo mu izina rya bagenzi be
Amavubi yasuwe na Minisitiri wa Siporo n’ubuyobozi bwa Ferwafa 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -