Ingengo y’Imali y’Akarere ka Muhanga y’umwaka wa 2023-2024 yazamutseho 2% , arebana n’Iterambere agabanukaho miliyari 2.
Ibi byagarutsweho mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga yateranye kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Kamena 2023 igamije kwemeza Ingengo y’Imali burundu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Ali- Bashir avuga ko Ingengo y’Imali y’umwaka ushize wa 2022-2023 bari bemeje ko bagiye gukoresha 32.196.940.227 Frw.
Bizumuremyi akavuga ko umwaka utaha w’Ingengo y’Imali bazakoresha 32,846,940,227 frw ikaba yiyongereyeho 2% ugereranyije n’ayo Akarere kakoresheje umwaka ushize.
Gitifu Bizumuremyi avuga ko muri ayo mafaranga Njyanama yemeje, arebana n’ibikorwa by’Iterambere yagabanutseho miliyari 2 zose kuko umwaka ushize bari bafite miliyari 11 zagenewe ibikorwaremezo birimo kubaka imihanda, za ruhurura no kwegereza abatuye mu cyaro amazi n’amashanyarazi.
Ati “Guhemba abarimu n’abaganga byatwaye miliyari zirenga 18 zose Umwaka ushize.”
Avuga ko hari amafaranga yo kubaka imihanda n’imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi bitararangira bongeye kwambukana muri uyu mwaka w’ingengo y’Imali bagiye gutangira.
Ati “Hari kandi ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye bigeze ahantu hashimishije bizarangira kubakwa muri uyu mwaka utaha.”
Bizumuremyi avuga ko mu bindi bikorwa harimo inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye imirimo yo kuzubaka izarangira mu mpera za Kamena.
- Advertisement -
Avuga ko impamvu yatumye Ingengo y’Imali bazashyira mu bikorwa remezo igabanuka kuri uru rwego, byatewe n’imirimo yo kubaka iyo mihanda ya Kaburimbo mu Mujyi wa Muhanga itari yarangira kugeza ubu.
Avuga ko amafaranga menshi muri iyi Ngengo y’Imali yashyizwe mu mishahara y’abakozi batandukanye b’Akarere.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave avuga ko hari itegeko ribaha ububasha bwo kwemeza Ingengo y’Imali ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ati”Tugira icyumweru cy’Umujyanama cyiyongeraho na za Komisiyo zitandukanye zo muri Njyanama zishinzwe kugenzura uko amafaranga ya Leta akoreshwa ndetse ikanakoreshwa neza.”
Nshimiyimana avuga ko basanze amafaranga bari bemeje umwaka ushize yarakoreshejwe neza, gusa akavuga ko imiterere y’Akarere yabaye imbogamizi mu kugeza ibikorwaremezo mu baturage.
Muri iyi Ngengo y’Imali y’umwaka utaha, nta mafaranga yashyizwemo yo kongera ingano y’amazi ku batuye Umujyi kuko amazi bakoresha kugeza ubu ari makeya ugereranyije n’Umubare w’abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga.
Nshimiyimana akavuga ko hari umushinga w’ubuhinzi bw’amaterasi y’indinganire uzaha abaturage benshi akazi umwaka utaha.
UMUSEKE ufite amakuru ko hari miliyoni zirenga 100 bikekwa ko zanyerejwe n’umwe mu bayobozi bo mu ishami ry’ibikorwaremezo, imiturire n’ubutaka wari ushinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka imihanda na za ruhurura.
Ayo makuru akavuga ko hari metero z’imihanda, za ruhurura zariwe ndetse iyo mihanda ishyirwaho n’amatara makeya kandi atujuje ubuziranenge.
MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW/Muhanga