Perezida wa Uganda,Yoweri Museveni, yabwiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ko igihugu cye kidateze guhindura itegeko rihana abaryamana bahuje ibistina.
Perezida Museveni mu nama yamuhuje n’abagize ishyaka rye rya NRM(National Resistance Movement (NRM) party), yashimangiye ko icyemezo cyamaze gufatwa kandi nta muntu n’umwe ushobora kubavuguruza.
Ati”Gusinya itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina byararangiye,nta muntu n’umwe uzaduhindura.Tugomba kwitegura intambara.”
Yongeyeho ko “NRM ntizigera igira indimi ebyiri, ibyo tubabwira ku manywa ni na byo dusubiramo nijoro.”
Nyuma yaho Uganda yemeje itegeko rigena ibihano birimo gufungwa ku baryamana bahuje, Perezida wa Amerika ,Joe Biden, yanenze iki cyemezo, atangaza ko igihugu cye kigomba kubafatira ibihano birimo gukuraho visa ku bayobozi ba Uganda n’abandi bahutaza uburenganzira bwa muntu.Ibi bishyira igitutu kuri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Usibye Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nawo wanenze bikomeye Uganda nyuma yaho yemeje iri itegeko.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW