Ni we uzarokora ruhago Nyarwanda? Ferwafa yemereye Gacinya kwiyamamaza

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryemeje ko Gacinya Chance Denys yemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi nshya ya y’iri shyirahamwe.

Gacinya yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Telinike muri Ferwafa

Ibi byemejwe nyuma yo gusuzuma Ubujurire bw’uyu mugabo wabucishije mu Kanama gacishwamo Ubujurire ku bataranyuzwe n’ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora muri Ferwafa.

Nyuma yo kwakira ubujurire bwa Dr Hakizimana Moussa, Kanamugire Fidèle na Gacinya Chance Denys, iyi Komisiyo yemeje ko ubwa Gacinya bufite ishingiro ndetse yemerewe kwiyamamariza ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Telinike.

Bagenzi be bandi bari bajuririye icyemezo cy’Akama k’Ubujurire muri Komisiyo y’Amatora muri Ferwafa, basubijwe ko Ubujurire bwa bo nta shingiro bufite ariko ko kandi mu gihe baba batanyuzwe bagana Urukiko rwa Siporo.

Icyakomeje kwibazwaho na benshi, ni izina rya Gacinya ryagarutsweho na benshi. Hibajijwe niba koko yaba ari we mucunguzi uje gucungura ruhago y’u Rwanda imaze igihe iri mu manga.

Gusa abakurikiranira hafi ibya ruhago y’i Rwanda, bahamya ko mu gihe uyu mugabo yazatorwa, Ferwafa izaba ibonye umugabo usobanukiwe umupira w’amaguru kandi unafite ibitekerezo byazafasha mu Iterambere ryifuzwa.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -