Nyagatare: Hari ishuri ritegeka abanyeshuri kuzana  inkwi n’imboga

Bamwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kanombe,GS Kanombe, riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga,Akarere ka Nyagatare,bavuga ko bakorerwa icyo bise akarengane, batumwa  inkwi n’imboga, kandi ababyeyi baratanze amafaranga yo kurira ku ishuri.

Babwiye umunyamakuru wa Radio/TV Flash, ko babimenyereye kuko utazizanye akubitwa cyangwa se akabwirirwa.

Umwe yagize ati “Badutuma inkwi n’imboga, iyo tutabizanye baradukubita.”

Undi nawe ati “Iyo ntabizanye barankubita,Uyu yabwiye umunyamakuru ko umuyobozi w’ishuri yamukubise, ubwo atazanaga inkwi n’imboga.”

Ababyeyi bo bavuga ko ari ikibazo gihangayikishije kuko abana basigaye biba inkwi mu baturage mu ngo ndetse bakigabiza amafamu.

Umwe yagize ati”Barabashora bakajya kuzisenya,njya mpura n’abana basubiyeyo kuzisenya cyangwa waba watwiyanikiye ku mbuga, bakaziyora bakazitwara.”

Undi nawe ati “Twebwe ikibazo dufite cy’abana baza kwiba inkwi hano, abarimu babatuma inkwi, bakaza kuzishaka, bazibura bakaziba mu baturage ndetse bakajya mu mafamu.”

Aba barasaba ko iki kibazo cyakemuka nubwo ubuyobozi bwabyirengagije.

- Advertisement -

Umwe ati “Twebwe twagiye kwiyama ku kigo kuko batagomba kongera kutwiba inkwi.Ariko kuva icyo gihe ikigo ntacyo cyakoze.

Undi nawe atiLeta ifite amashyamba,bakwiriye gushyiraho abakozi, bagatema ya mashyamba wenda  bo bakajya gutunda inkwi twarazitemye, batabohereje aho batazi.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Kanombe,Bumbakare Faustin,avuga ko yafashe iki cyemezo cyo gutuma abanyeshuri inkwi kugira ngo abanyeshuri bafatire ifunguro ku kigo.

Ati”Uwo ni umwanzuro twafashe nk’ikigo, turavuga ngo reka tuwuvuganeho n’abanyeshuri,ejo bazazane inkwi kugira ngo bakomeze barye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen,avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwabyumvikanye n’ababyeyi.

Yagize ati “Inama y’ababyeyi niyo yicaye,yemeza ibyo ababyeyi bashobora kuzana mu bihe bitandukanye.Wenda ikosa ryaba ryarabaye, ni igihe umubyeyi yaha ibirenze, ibyo umwana ashobora kwitwaza,bikaba byamuremerera.Iryo ryaba ari ikosa”.

Leta itangira umwana amafaranga 56 ku munsi ariyo angana na 40% y’ikiguzi cy’ifunguro ry’umwana ku munsi ku ishuri, asigaye aba ateganyijwe ko atangwa n’ababyeyi,icyakora ibigo by’amashuri byakunze kuvuga ko adahagije.

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW