Nyanza: Abitabiriye imurikabikorwa basabwe ko ibyo bajemo bitaba amasigaracyicaro

Abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa (JADF Nyanza) basabwe ko ibyo bajemo bidakwiye kuba amasigaracyicaro.
Abayobozi bafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza

Mu gutangiza ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza abaryitabiriye basabwe ko ibyo bajemo bidakwiye kuba amasigaracyicaro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine yavuze ko iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza iyo ribaye ari umwanya wo guhura bakagaragaza ibyo bakora n’ibyagiye bigerwaho byose kandi umuturage abigizemo uruhare rufatika.

Yagize ati “Uyu ni umuyoboro mwiza w’ubukangurambaga kuri gahunda za leta zitandukanye nsaba abari aha ko ibyo bazahungukira bitazaba amasigaracyicaro, ahubwo bazabibwire abo basize inyuma.”

Iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza riri kuba uretse abafatanyabikorwa riri no kwitabirwa n’abaturage, bamwe mu baryitabiriye bavuze ko bahungukiye byinshi ukaba ni umwanya mwiza wo kubibwira abatari kuhagera.

Umwe muri bo ati“Byibura ndaje nisuzumisha SIDA ntari narabuze umwanya menye ko ndi muzima bityo ngiye kubwira abaturanyi banjye nabo baze ntibabura ibyo baboneraha aha mu imurikabikorwa.”

Undi nawe yagize ati“Birashoboka ko hari abaturage batari bazi ibyo dukora ariko twabonye umwanya uhagije wo gusobanura ibikorwa byacu tubibabwira.”

Bakundukize Solange ushinzwe imari mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyanza yavuze ko bafite intego yo kurandura ubukene.

Yagize ati“Twe nk’abafatanyabikorea dufite intego yo gufatanya n’igihugu tukarandura ubukene kugirango iterambere rikomeze kwihuta kuko umuntu ukennye ntatekereza neza.”

- Advertisement -

Abafatanyabikorwa 62 nibo bitabiriye ririya murikabikorwa rizasozwa kuwa 30 Kamena 2023.

Abantu batandukanye bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza
Abayobozi b’akarere na JADF bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere

 

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza