Nyanza: Barasaba ko Biguma ahabwa igihano kiruta ibindi mu Bufaransa

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abaturage basaba ko Biguma ahanwa by'intangarugero

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza mu Mirenge ya Ntyazo na Rwabicuma, bavuga ko ubutabera bw’Ubufaransa bukwiriye guha Hategekimana philipe uzwi nka Biguma igihano gikomeye kurusha ibindi ubutabera bwaho bugira, kuko ariwe watangije jenoside muri Nyanza yica uwari umuyobozi waho.

Abaturage basaba ko Biguma ahanwa by’intangarugero

Ni urubanza rwa Biguma rwatangiye ku wa 10 Werurwe 2023, mu Rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Biguma yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.

Aba baturage bakaba basaba ko iki gihugu cyateye intabwe kikemera ku muburanisha ko gikwiriye no kumva uruhare rukomeye yagize mu gutangiza Jenoside muri aka gace k’iwabo kuko bari banze bo kuyikora akaba ariwe uyitangiza abantu batagira uko bangana bakicwa.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati“Njye jenoside iba narimfite imyaka 27 Biguma ndamwiyiziye neza, pee niwe watangije ubwicanyi hano aho twagiye kumva tukumva kuri radio umunyamakuru witwaga Kantano aravuze ngo I nyanza habaye i Yerusalemu, hakenewe izindi mbaraga nibwo Biguma yagiye kuzana abasirikare b’abajandarume (aho abantu bahungiraga) bamufasha kwica”.

Akomeza avuga ko ari nawe ubwe wiyiciye Gisagara kuko babanje kumukuramo amaso ubundi bamuzengurutsa umujyi wose bamukurura ku modoka kugira ngo berekane ko Abatutsi batanzwe ntakibazo kirimo kubica.

Aha niho ahera avuga ko akwiriye guhabwa igihano gikomeye kurusha ibindi ubutabera bwaho butanga.

Undi mubyeyi nawe ati” n’ukuri twizeye igihugu ariho aburaniramo kuba baremeye kumuburanisha biraduha ikizere ko natwe abarokotse tuzabona ubutabera buboneye kuko yaraduhekuye bikomeye. Kandi nziko bafite ubushobozi bwo kubona ibyo yadukoreye byose”.

Urubanza ruregwamo Biguma ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside rwaratangiye ku taliki 10 Gicurasi 2023, rukaba rurimo kubera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko rusomwa kuri uyu wa 28 Kamena 2023.

Agasozi bivugwa ko Biguma yatsembeyeho Abatutsi

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW