Nyanza: Abantu 5 bakurikiranyweho kwica umukobwa bamuziza Frw 100

Abantu batanu bakekwaho kwica umukobwa bamuziza 100 Frw bamaze gutabwa muri yombi bigakekwa ko umwe muri bo bari banasambanye.

Mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza taliki ya 29 Gicurasi 2023  UMUSEKE uherutse kubagezaho inkuru y’umukobwa wabonywe yapfuye bigakekwa ko yishwe.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ahabereye ibyago yahasanze inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo iz’umutekano, zinatwara uwo baketseho wese kwica nyakwigendera.

Inzego z’ubuyobozi kandi zakusanyije abo zikekaho gukora uburaya kugira ngo batange amakuru kuri nyakwigendera, kuko na we ari byo yakoraga.

Gusa amakuru avuga ko abakobwa bari batwawe bemeraga ko bakora uburaya, nyuma barekuwe.

Abatuye ahabereye ibyago babwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu, gusa babiri muri abo, ibimenyetso bigaragaza ko bashobora kuba barishe nyakwigendera.

Uwakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko nubwo hatawe muri yombi abantu batanu ariko babiri muri bo aribo bumvikana ko bishe nyakwigendera.

Abo babiri yavugaga harimo uwitwa Uwizeyimana Claude w’imyaka 29 y’amavuko na Ntawutababona Pascal w’imyaka 42 y’amavuko bamaze gutabwa muri yombi.

Nyanza: Umukobwa yasanzwe munsi y’urugo yapfuye

- Advertisement -

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko nyakwigendera wari usanzwe ukora uburaya, Ntirandekura Solange w’imyaka 29 y’amavuko yabanje gusambana n’umugabo bumvikana Frw 500 aranamwishyura.

Bigeze mu masaha akuze uriya wahaye amakuru UMUSEKE, avuga ko nyakwigendera yaje guhura na bariya bagabo babiri Claude na Pascal bamutuma itabi, maze agarura amafaranga igiceri cy’ijana (100Frw).

Ngo bamusabye kuyabagarurira aranga, ababwira ko iryo jana bari burihereho bamusambanya, ku mafaranga bari bwumvikane.

Bariya bagabo ubu batawe muri yombi, ntibabikojejwe ahubwo bahereye aho baramukubita, ariko ntiyapfa. Nyuma ngo baramuniga ashiramo umwuka.

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza zifata umwe mu bakekwagaho ubu bwicanyi, ababwira ko ntacyo ari buvuge keretse nibajya kuzana Pascal, nyuma yo kumuzana nibwo ngo yavuze uko byagenze.

Nyakwigendera nta mwana yasize, yakoraga uburaya ahazwi nko kuri Mirongo ine i Nyanza, akaba yaravukaga mu murenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE uracyagerageza kuvugisha umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza