Prigozhin yasabye abacanshuro gusubira inyuma batageze i Moscow

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Yevgeny Prigozhin yasabye abarwanyi ba Wagner gusubira inyuma

Umurwanyi wari usumbirije gukuraho abayobozi bakuru b’ingabo mu Burusiya, Yevgeny Prigozhin yasabye abarwanyi akuriye ba Wagner gusubira inyuma.

Yevgeny Prigozhin yasabye abarwanyi ba Wagner gusubira inyuma

Abarwanyi ba Wagner bari bamaze kugera muri Km 200 hafi y’umujyi wa Moscow.

Byabaye nko kuruhuka imitima mu Burusiya ubwo bumvaga inkuru y’uko abarwanyi ba Wagner basabwe guhagarika urugendo rugana i Moscow.

Yevgeny Prigozhin ukuriye Wagner yavuze ko bashaka gusenya umutwe w’ingabo ze, ariko ko urugendo bakoze ku wa 23 Kamena rugamije ubutabera.

Yavuze ko mu masaha 24 gusa bari muri Km 200 hafi y’umurwa mukuru, Moscow. Yavuze ko muri urwo rugendo nta murwanyi n’umwe wahasize ubuzima.

Yevgeny Prigozhin yavuze ko hashoboraga kumeneka amaraso, ariko kikaba ari igihe cyo kumva inshingano, bityo ko biyemeje gusubira inyuma bakajya mu bigo byabo aho bari mu kazi nk’uko byari byateguwe.

Ubutumwa bwa Prigozhni bwarebwe na miliyoni z’abantu mu gihe gito.

 

Habayeho ibiganiro hagati ya Yevgeny Prigozhni na Putin

- Advertisement -

BBC yatangaje ko Perezida wa Belarus, Aleksander Lukashenko yagize uruhare mu guhuza Yevgeniy Prigozhin na Putin.

Mu biganiro byamaze umunsi wose, Yevgeny Prigozhni yemeye kureka ibikorwa yari yateguye.

Itangazo ry’abakora mu Biro bya Perezida Lukashenko rivuga ko “Prigozhin yemeye guhagarika urugendo rugana i Moscow, kandi akanakomeza ibindi bikorwa bigamije ko hatabaho intambara.”

Kimwe mu byo bumvikanyeho ni uguha umutekano abarwanyi ba Wagner.

 

Putin ntazamubabarira…

Umusesenguzi wa BBC mu nkuru z’umutekano Frank Gardner, yavuze ko kuba Perezida Lukashenko yabashije guhuza Yevgeny Prigozhni na Putin bisa naho Putin “yatsinzwe”.

Frank Gardner asanga Yevgeny Prigozhin yakoze biriya byo kugumuka atekereza ko abaturage bamushyigikira, ndetse bamwe bakamusanga bagafatanya na we, ariko ntibyigeze bibaho.

Ati “Putin ntabwo ari umuntu ushobora kubabarira ibintu nka biriya.”

Gardner asanga Prigozhin arangiye mu bijyanye n’imbaraga yari afite mu gisiirikare ndetse no muri politiki.

BBC

UMUSEKE.RW