Rayon Sports yasinyishije umunyezamu mushya [AMAFOTO]

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umunyezamu wakinaga muri shampiyona ya Uganda, Simon Tamale.

   Rayon yibitseho umunyezamu uvuye muri shampiyona ya Uganda

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina amarushanwa Nyafurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwa yo, CAF Conféderation Cup biciye mu kwegukana igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yahise itangira gushaka intwaro z’abakinnyi zizayifasha muri uru rugamba.

Umwe mu bazakomezanya urugendo n’yi kipe, ni umunyezamu Simon Tamale w’imyaka 28. Rayon yatangaje ko uyu munyezamu yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu munyezamu wabaye mwiza muri shampiyona ya Uganda mu mwaka w’imikino ushize wa 2022/2023, yakiniraga ikipe ya Maroon FC ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Kwinjira muri Rayon kuri Simon, birahita bisobanura ko hagati ya Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe wavuzwe muri APR FC, umwe ari busohoke.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira, Rayon Sports yari yatandukanye na Ramadhan Kabwili wahombeye iyi kipe nyuma yo kumuzana mu mikino yo kwishyura yitezweho kuba umucunguzi.

      Muganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles yabanje kureba uko ubuzima bwe buhagaze
        Abaganga babanje kumenya niba nta burwayi afite
      Yasinye umwaka umwe ushobora kongerwa

UMUSEKE.RW