Nyanza: Urubyiruko rwabwiwe ko rwakoresha ikoranabuhanga rwaka udukingirizo

Urubyiruko rwaterwaga ipfunwe no kujya kuvuga ko bashaka udukingirizo aho baducuruza,rwahishuriwe uburyo bwo kubikora mw’ibanga, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu karere ka Nyanza Urubyiruko rwahurijwe hamwe ruridagadura mu mbyino no kumurika imideri ari nako rwigishwa uburyo rwasaba udukingirizo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Cyber Rwanda.

Uru rubuga rwa CyberRwanda rugamije gutanga amakuru kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no guha amakuru urubyiruko igihe bahura ni ibibazo ku buzima cyane igihe bashaka nk’udukingirizo.

Ngamije Fabiora umwe mu bayobozi ba ruriya rubuga yavuze ko mu gihe bananiwe kwifata , bakoresha ikoranabuhanga baka udukingirizo.

Yagize ati”Ubu hifashishijwe urubuga CyberRwanda,urubyiruko rushobora gutanga komande y’ibikoresho birimo udukingirizo, ibinini byatuma umuntu adasama ku buryo iyo ufunguye urubuga uhita ubona farumasi dukorana nazo zikwegereye noneho wowe ukagenda usanga wapakiriwe ku buryo ntacyo ubazwa cyangwa se ngo wowe ubaze.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko banyuzwe ni uko hari ibyabateraga ipfunwe ariko ubu hifashishijwe ikoranabuhanga babonye igisubizo.

Umwe muri bo yagize ati”CyberRwanda yadufashishije cyane kuko hari abakobwa bitinyaga, bumva ko batajya gufata udukingirizo birinda indwara zandurira mu mumibonano mpuzabitsina cyangwa se gutwara inda zitateguwe ubu byoroshye ni ugukoresha ikoranabuhanga ukagenda usanga byose byarangiye.

Mugenzi we nawe yagize ati”Hari umukobwa wabaga ari umurokore akumva ko najya kwaka udukingirizo abari bumwumve bari bumuseke, bamwita indaya, kwifata byamunanira, agakora imibonano mpuzabitsina idakangiye akaba yatwara inda ariko ubu CyberRwanda yabaye igisubizo kuko byose bizajya biba mw’ibanga.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Imirimo rusange mu karere ka Nyanza Nsabimana Jean Christian, yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu bityo bakwirinda imyitwarire iyari yose yatuma bishora mu mibinano mpuzabitsina.

- Advertisement -

Mu bindi abayoboye urubuga rwa CyberRwanda bakora harimo guhuza urubyiruko rukidagadura.

Kuva mu mwaka wa 2021 kandi kugera mu mwaka wa 2023 urubyiruko rusaga 6,078 bitabiriye ubushakashatsi bwa ‘CyberRwanda’ hagaragaye ko 38% aribo bipimishaga virusi itera SIDA gusa kubera ‘CyberRwanda’ ubu  imibare igaragaza ko bazamutse bagera 52%, naho mu rubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo bavuye kuri 40% bagera kuri 58.

Urubyiruko rwahishuriwe uburyo baguramo agakingirizo mu ibanga
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gukurikirana uko urubyiruko rwidagadura
Urubyiruko rwahurijwe hamwe ruridagadura mu mbyino

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza