Rubavu: Umwana muto yagwiriwe n’ikirombe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ikirombe yagwiriye abaturage babiri barimo umwana w'imyaka 16 ahita yitaba Imana

Umwana w’imyaka 16 wo mu Karere ka Rubavu yagwiriwe n’ikirombe ahita yitaba Imana nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Ikirombe yagwiriye abaturage babiri barimo umwana w’imyaka 16 ahita yitaba Imana

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06H00 a.m), bibera mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira, Umudugudu wa Gatebe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste yabwiye UMUSEKE ko uyu mwana hamwe na mugenzi we w’imyaka 14  bitwikiriye ijoro bajya gucukura itaka mu kirombe cyari cyarafunzwe.

Yavuze ko uwo w’imyaka 14 yabonye gitangiye kubagwira, avamo mbere ari na we waje gutabaza inzego z’umutekano.

Yagize ati “Ni byo ikinombe cyagwiriye umuturage umwe, twabashije kumukuramo yitabye Imana.”

Yakomeje avuga ko ikinombe kitari cyemewe gukorerwamo, ko cyari cyarafunzwe ariko abaturage, bitwikira ijoro bakajyamo bagacukura.

Nzabahimana Evaliste ati “Ni ahantu bakura itaka ry’amatafari. Bagiyemo ngo hari umuntu wari ubatumye itaka, umwe avamo ariko undi kiramutwikira.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yari yaravuye mu ishuri agarukiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bityo ko nta kandi kazi yari afite.

Nzabahimana uyobora umurenge wa Rugerero yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza bahabwa.

- Advertisement -

Ati “Birababaje kubura ubuzima bw’umwana muto nk’uriya.”

Yongeyeho ko “Ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza bahawe, niba ikirombe cyarafunzwe, abantu bakitwikira ijoro, bakihisha, bakajya gucukuramo ibyo ni byo bibyara ingaruka.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW