Abana b’u Rwanda biga mu ishuri rya Paris Saint Germain begukanye ibikombe 2

Abana b’u Rwanda biga mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain riri i Huye, begukanye ibikombe bibiri mu irushanwa rihuza amashuri ya PSG hirya no hino ku Isi. 

U Rwanda rwatsinze Brésil mu byiciro byombi ruhita rwegukana igikombe cy’Isi

U Rwanda rwatsinze Brésil ku mikino ya nyuma mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11, no mu batarengeje 13.

Guhera tariki 02 Kamena 2023, i Paris mu Bufaransa hari kubera irushanwa rihuza abana biga umupira w’amaguru mu ishuri rya Paris Saint-Germain mu bihugu bitandukanye.

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu byiciro by’abatarengeje imyaka 11 na 13, u Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri.

Mu batarangeje imyaka 13 rwabigezeho nyuma yo gutsinda Brésil biciye kuri penaliti 4-3 nyuma y’aho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota yagenwe.

Uretse kandi mu batarengeje imyaka 13, no mu batarengeje 11 u Rwanda rwatsinze Brésil kandi biciye kuri za penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mino yegenwe y’umukino.

Ubwo bahagurukaga mu Rwanda, basize bijeje Abanyarwanda ko batagiye gutembera gusa, ahubwo bagiye kuzana ibikombe byose bazakinira.

- Advertisement -

Ibyishimo byari byinshi

UMUSEKE.RW