Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Vivo Energy yo gutanga bisi zirenga 200 zikoreshwa n’amashanyarazi zizifashishwa mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, zitezweho kugabanya umwanya abantu bamaraga bategereje imodoka.
Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023 n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB), na Vivo Energy Rwanda izagura bisi 200 ndetse ikore n’imirimo izita ku mikoreshereze yazo mu nyigo yakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwa Remezo, Umujyi wa Kigali n’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB).
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko bishimiye ubwo bufatanye mu bwikorezi bugamije kurengera ibidukikije mu Mujyi ugenda waguka nka Kigali kandi ko biteguye kugera ku ntego.
Yagize ati “Buri gihe ni ikintu cyiza iyo ufite umushoramari usanzwe ukora ubucuruzi mu Rwanda kandi ushaka gukora byinshi. Ni amajwi y’icyizere mu gihugu no kubidukikije. Twishimiye cyane ubwo bufatanye, buzamura ubwikorezi rusange kuko Kigali ni Umujyi ukura vuba. Twiyemeje kubikora.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Afurika y’Iyamajyepfo wungirije wa Vivo Energy, Hans Paulsen, avuga ko bishimiye gukorana n’ u Rwanda muri gahunda yo gufatanya mu kurengera ibidukikije hirindwa ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Yagize ati “U Rwanda rufite intego zikomeye zo guteza imbere igihugu no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bantu no ku bukungu. Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, twishimiye gutera inkunga Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo ifashe Kigali kugera ku ntego zayo zo kugabanya karubone no guteza imbere gahunda z’amashanyarazi.”
Itangizwa rya bisi z’amashanyarazi muri Kigali rizagira uruhare mu iterambere ry’ubwikorezi burambye, rizaba n’intangarugero mu yindi mijyi yo muri Afurika nk’uko ubuyobozi bubivuga.
Paulsen kandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba yarashyizeho uburyo bwiza bwo gushora imari kandi akomeza ashimira umwete w’abo bakoranye bose kugira ngo bagere kuri iyi ntambwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, we yijeje abo bafatanyabikorwa ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo uyu mushinga uzagende neza.
- Advertisement -
Yagize ati “Twiyemeje ko uyu mushinga uzagenda neza kuko bizorohereza ubwikorezi rusange muri Kigali. Ikintu cyose gisabwa kugira ngo hatangwe kandi hashyizweho bisi z’amashanyarazi zizakora mu mezi ari imbere tuzagikora.”
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, yagize ati “Twishimiye ubwo bufatanye gushora imari muri bisi z’amashanyarazi kugira ngo tunoze ubwikorezi rusange mu gihe dushyira imbere iterambere rirambye. Twese hamwe, twiyemeje guharanira ejo hazaza heza, no guharanira ko abantu bose bagenda neza kandi bitangiza ibidukikije.”
Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda RDB, gifite icyerekezo cyo guhindura u Rwanda rukuba ihuriro rikomeye ku Isi mu bucuruzi, ishoramari, no guhanga udushya ndetse no gukurikirana iterambere ry’ubukungu mu Rwanda mu kuzamura abikorera.
Vivo Energy ni itsinda rifite ihuriro rya sitasiyo zirenga 2600 mu bihugu 23 bikorera munsi y’ibirango bya Shell na Engen kandi byohereza amavuta mu bindi bihugu byinshi bya Afurika.
Ivomo: RDB
UMUSEKE.RW