Ukraine yahitanye Gen Sergei Goryachev wo mu ngabo z’Uburusiya

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Maj. Gen Sergei Goryachev, yari akuriye umutwe w’ingabo za Bataillon ya 35

Igitero cy’ingabo za Ukraine biravugwa ko cyaguyemo umusirikare mukuru mu ngabo z’Uburusiya, ntacyo iki gihugu kiravuga ndetse na Ukraine ntirabyemeza.

Maj. Gen Sergei Goryachev, yari akuriye umutwe w’ingabo za Bataillon ya 35

Gusa umwe mu Barusiya bakoresha Blog akaba atanga amakuru ku ntambara yo muri Ukraine yavuze ko umusirikare mukuru wapfuye “ari umwe mu bujuje ibyangombwa byo kuyobora ingabo.”

Maj. Gen Sergei Goryachev, yari akuriye umutwe w’ingabo za Bataillon ya 35, amakuru avuga ko yishwe ku wa Mbere n’igisasu rutura cya missile cyarashwe n’ingabo za Ukraine mu gace ka Zaporizhzhia.

Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru Yury Kotyonok ushyigikiye Uburusiya.

Kuri telegram yanditse ati “Intamabara itwaye umuntu w’ingenzi.”

Ubutumw abwo kuri uyu wa Kabiri yakomeje agira ati “Igisirikare kibuze umwe mu bahanga, umwe mu bayobozi bajuje byose mu gisirikare, yakoreshaga ubunyamwuga n’umuhate we.”

Vladimir Rogov, umwe mu bayobozi mu Ntara ya Zaporizhzhia, na we kuri telegram yihanganishije umuryango wa General wapfuye.

Abanyamakuru bandika ku ntambara ya Ukraine bashyigikiye Uburusiya, bavuze ko Gen  Goryachev yarashwe n’ibisasu by’Abongereza byitwa Storm Shadow ari kumwe n’abandi basirikare bakuru, gusa ntabwo Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yigeze igira icyo ibivugaho.

- Advertisement -

Umwe mu bahugukiwe iby’intambara, Mykhailo Zhirokhov wo muri Ukraine yabwiye Current Time ko “Bisanzwe ko ba Colonels, Lieutenant Colonels, na ba Majors bafite imirimo ku biro bikuru by’ingabo bapfana na ba General.

Yavuze ko igitero nka kiriya iyo kigabwe ku biro bikuru by’ingabo kiba gikomeye, ku buryo gishobora kuviramo abakigabye gutsinda urugamba.

Gen Goryachev yaba  abaye umusirikare wo kuri uru rwego wishwe muri uyu mwaka mu ntambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine, akaba ari uwa 10 ufite ipeti rya General uguye muri iyi ntambara.

Iyi nkuru yanditswe n’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi birimo BBC, CNN, n’ibindi.

UMUSEKE.RW