Umukamo wikubye kenshi- Ishimwe ry’aborozi b’i Nyagatare bafashijwe na RDDP

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Inka zibona amazi zidakoze urugendo rurerure

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barashima umushinga RDDP wabafashije kubona umukamo utubutse, gushyira amazi mu nzuri no gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo mu mpeshyi nta nka zigipfa cyangwa ngo zigandare nk’uko byagendaga mu myaka ishize.

Inka zibona amazi zidakoze urugendo rurerure

Umushinga wa RDDP watangiye mu mwaka wa 2017 ugamije kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata, kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’aborozi mu kongerera agaciro amata n’ibiyakomokaho.

Mu Karere ka Nyagatare wafashije aborozi kororera mu bikumba, kugira ubwatsi bw’amatungo, kubona ibikoresho byo kwita ku mukamo n’ibindi.

Amwe mu makoperative y’aborozi yafashijwe kugura imodoka, ibyuma bikonjesha amata, amakusanyirizo y’amata ahabwa umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Aborozi bakanguriwe kunoza isuku ndetse bigishwa no kurwanya indwara y’ifumbi (Mastitis) ndetse hubakwa ubwogero bw’inka (spray races) zikoreshwa mu gufuhirira inka mu rwego rwo kurwanya uburondwe.

Mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’ubwatsi n’amazi no kugabanya ibihombo aborozi baterwa n’imihindagurikire y’ikirere muri aka Karere hakozwe ibyo aborozi bafataga nk’nzozi.

Hatanzwe imbuto y’ubwatsi, hubakwa hangars zo guhunikamo ubwatsi, hagurwa imachini zizinga ubwatsi ndetse n’imashini zikata ubwatsi (chopper machines).

Aborozi bafashijwe kwegerezwa amazi hacukurwa amavomero (boreholes) abafasha mu guha inka amazi meza cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.

Uwitwa Nyiraruvugo Peace utuye mu Murenge wa Nyagatare, wacukuriwe idamu agahabwa na Dam sheet yo gufata amazi, aganira na UMUSEKE yavuze ko nta nka zikigandara kubera kubura amazi.

- Advertisement -

Yagize ati ” Ubu inzuri zacu zahawe ubuzima, inka zacu zabonye amazi hafi, ubu n’umukamo wariyongereye kubera ko inka zinywa amazi hafi zitarushye.”

Akomeza avuga ko mu minsi 15 abona ifaranga ritubutse aho byibura ku munsi agemura Litiro 50 z’amata, akishyura amashuri y’abana andi akamufasha mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati ” Nta kibazo nshinja Leta, ntacyo tubaye hano mu Mutara, n’uwaganya ni kumwe kamere y’abantu idashira.”

Abingoma Livingstone wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko binyuze mu mushinga wa RDDP bashishikarijwe guhinga ubwatsi bwa kijyambere no kububika ku buryo bugaburirwa amatungo mu gihe cy’izuba.

Mu kubika ubwatsi, atema ubwo yahinze bweze akabwumisha, bwamara kuma akabushyira mu mashini ibukata ikanabukoramo utuba tubikwa mu nzu igihe kirekire.

Ashobora kandi no kubika ubwatsi bakora mu bisigazwa by’imyaka yasaruwe nk’ibishogoshogo by’ibishyimbo bibikwa neza, bikaba byamara imyaka icumi.

Abingoma avuga ko korora neza bimufasha kwishyura amashuri y’abana batatu biga mu yisumbuye n’abandi batatu biga muri Kaminuza i Kigali.

Yagize ati “Nkifite inka za gakondo nta n’akagare nagiraga, ubu mfite moto n’imodoka, ibyo byose mbikura mu korora neza neza no guhinga ubwatsi.”

Abingoma Livingstone afite umurama w’imbuto z’ubwatsi agurisha hirya no hino mu gihugu

Alexis Ndagijimana, Umuyobozi w’umushinga RDDP ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo avuga ko bafatanyije n’inzego z’ibanze, aborozi bakanguriwe kunyuza amata ku makusanyirizo kugira ngo hanyobwe amata yapimwe kandi yujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Twakoze ku buryo dukorana n’aborozi babona imbuto y’ubwatsi, babona ibikoresho mu gukusanya amata, kugeza amazi mu nzuri dukoresheje nayikondo n’ibindi bikorwa bijyanye no kongera umukamo muri rusange.”

Avuga ko igice kinini cy’amafaranga umushinga wa RDDP wakoresheje mu turere 12 tw’igihugu, amenshi yagiye mu Karere ka Nyagatare.

Hirya no hino mu gihugu hasanwe amakusanyirizo 57, agera kuri 64 ahabwa ibikoresho byifashishwa mu gukusanya no gukonjesha amata,hubatswe udukusanyirizo duto 50, amakusanyirizo 15 agezwaho yahawe umuriro w’amanyasharazi mu rwego rwo kugabanya ibihombo by’iyangirika ry’amata.

Haguzwe ibimasa 10 bikurwamo intanga zo kuvugurura icyororo bityo bigabanya cyane amafranga yatangwaga avana intanga mu mahanga.

Muri uyu mushinga kandi haguzwe n’imashini itanga Nitrogen/Azote ibikwamo intanga ndetse ubu huzuye Ikigo kizakorerwamo ibijyanye byose no kunoza uburyo bwo kuvugurura ubworozi. Hasanwe kandi laboratwari Enye zikoreshwa mu gupima no kuvura amatungo.

Imbuto y’ubwatsi yatewe kuri hegirari zirenga 7,000, hubakwa hangars 210 zo guhunikamo ubwatsi, hagurwa imashini 4 zizinga ubwatsi ndetse n’imashini 145 zikata ubwatsi, aborozi bafashijwe kwegerezwa amazi hacukurwa amavomero agera kuri 36 abafasha mu guha inka amazi meza.

Abagurisha amata barenga 600 bahuguwe ku isuku y’amata, uko abikwa biganisha ku isoko.

Byitezwe ko mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga RDDP hazashirwa imbaraga mu gutubura ubwatsi bugaburirwa inka ababikora bakabikora mu buryo bw’ubushabitsi, Kunywa amata ku ishuli bigashyirwamo ingufu no kugumya gushyigikira abafashamyumvire nk’ umuyoboro w’ubumenyi mu guteza imbere ubworozi.

Alexis Ndagijimana, Umuyobozi w’umushinga RDDP avuga ko igice cya mbere kizasozwa m’Ukuboza 2023
Imwe mu mashini yifashishwa mu gutunganya ubwatsi bw’amatungo
Umukamo wariyongereye ku rwego rushimishije

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW