Ikipe ya Gisagara Volleyball Club mu bagabo na Police Women Volleyball Club mu bagore, zegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abayobozi batandukanye barimo Mé Ngarambe Rafael uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Volleyball, FRVB, n’abandi batandukanye bakurikiranye iri rushanwa kuva ritangiye kubeza rirangiye.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 24 risozwa ku Cyumweru tariki 25 Kamena. Ryakiniwe ku bibuga bitandukanye biherereye mu Mujyi wa Kigali ariko iya 1/2, iyo guhatanira umwanya wa Gatatu n’iya nyuma, yose yabereye muri BK Arena.
Gisagara VC yaryegukanye itsinze imikino yose yakinnye. Iyi kipe yatsindiye IPRC-Kigali muri 1/2 amaseti 3-0, bituma igera ku mukino wa nyuma.
REG VC yo yageze ku mukino wa nyuma, isezereye APR VC nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-2.
Byari bisobanuye ko Gisagara VC na REG VC ari zo zageze ku mukino wa nyuma mu bagabo, maze zicakiranira muri Arena nk’uko byari biteganyijwe. Ni umukino woroheye Abanya-Gisagara kuko yawutsinze ku maseti 3-0.
Iseti ya mbere Gisagara yayitwaye itsinze amanota 25-19 iya kabiri iyitwara ku manota 25-21 ya REG VC mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-19 yegukana igikombe, inahabwa Miliyoni 1 Frw. REG VC ya kabiri, yahembwe ibihumbi 700 Frw mu gihe APR WVC mu bagore, yahawe ibihumbi 500 Frw.
Mu Cyiciro cy’abagore ikipe ya Police WVC muri 1/2 yari yabanje gusezerera APR iyitsinze amaseti 3-1, maze RRA WVC isezerera Ruhango WVC iyitsinze amaseti 3-0, zihita zihurira ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wa nyuma nta bwo wigeze ugora ikipe y’Abacunga umutekano kuko yawutsinze ku maseti 3-0.
- Advertisement -
Iseti ya mbere Police WVC yayegukanye ku manota 25-20 , iya kabiri ku manota 24-10 mu gihe iya gatatu yayitwaye ku manota 25-14, ikegukana igikombe na Miliyoni 1 Frw, mu gihe RRA WVC yahawe ibihumbi 700 Frw na ho APR yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa ibihumbi 500 Frw.
Urutonde rw’abantu bo muri Volleyball bamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB):
Iminamikore Benjamin (UNR Butare)
Murekezi Regis (UNR Butare)
Ntagugura Placide (UNR Nyakinama)
Ntagwabira Basile (UNR Nyakinama)
Kumuyange Egide (UNR Nyakinama)
Karonji Canisius (UNR Nyakinama)
Hategekimana Emmanuel (UNR Nyakinama)
Gasinzigwa Michel (UNR Nyakinama)
Rutayisire Théoneste (UNR Nyakinama)
Niyongira Justin (UNR Nyakinama)
Kagenza Alphonse (UNR Nyakinama)
Rwagashayija Innocent (GSO Butare)
Kayiranga Eric (GSO Butare)
Kamonyo Jean Pierre (yakiniraga ikipe ya GSO Butare)
Gabiro Eugene (GSO Butare)
Ngoga Sebalinda Dominique (GSO Butare)
Butare Alpfred Toto (GSO Butare)
Mukeshimana Martin (Buhiri ubu yitwa KVC)
Urimubenshi Vénant (KVC)
Rukamba Jean Marie Vianney (KVC)
Mugandura Jean de la Croix (KVC)
Gasana Callixte (KVC)
Ntaganira Innocent Théogène (KVC)
Hategekimana Innocent (Petit Seminaire de Butare)
Sebalinda Gilles (Petit Seminaire Butare)
Gakebuka Camile (Petit Seminaire de Butare)
Ngarambe JMV (Petit Seminaire de Butare)
Tumukuze Jean Bosco (Petit Seminaire de Butare)
Rutiyomba Toussaint (Petit Seminaire de Butare)
Rutsindura Alphonse (Petit Seminaire de Butare)
Uwimana Abdallah (Minitransco)
Rugira Marcellin (Minitransco)
Gakwaya Vincent (Minitransco)
Kayigamba André (Minitransco)
Ngamije Esdras (Electrogaz)
Rudandi Jean Pierre (Electrogaz)
Kabagema Sosthène (Electrogaz)
Rugira Jean Bosco (Kigoma)
Kamanzi Goretti(Les Lionnes)
Mignonne (Les Lionnes)
Karasira (Ouragan)
Rugenera Landouard (College St André)
Ugeziwe Jean Berchmas (Petit Seminaire Ndera)
Mugaragu William (Ecole des Sciences Byimana)
UMUSEKE.RW