Yanze kwinangira umutima! Sadate yitandukanyije n’abarwanya amatora ya Ferwafa

Nyuma yo guhaguruka akamagana amatora y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, yahinduye imvugo ahamya ko akwiye kuba kuko nta mpamvu abona yatuma adakorwa.

Munyakazi Sadate yemeje ko amatora ya FERWAFA nta gikwiye kuyahagarika

Mu Cyumweru gishize, ni bwo abantu batandukanye bahagurutse bagaragaza ko amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa, ari gutegurwa mu bwiru ndetse benshi bagaragaje ko batewe impungenge n’uko ari gutegurwa.

Umwe mu batajya barya indimi mu gutanga ibitekerezo bya bo, ni Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports. Uyu ari mu bafashe iya mbere yamagana aya matora ndetse binamujyana kuri Radio Fine FM mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino.’

Muri iki kiganiro, Sadate n’abanyamakuru bari bamutumiye, basabye ko aya matora yasubikwa mu buryo bwihuse kugira ngo habanze hagire ibivugururwa.

Gusa ntiyatinze, kuko Munyakazi abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yanze kwinangira umutima ahamya ko abona aya matora akwiye kuba.

Ati “Mwiriwe nshuti zanjye banyamupira bavandimwe, murabizi neza maze iminsi narahagurutse kubera agahinda duterwa n’umupira w’amaguru utaduha ibyishimo kdi tubinyotewe, aka gahinda katumye mpaguruka ndahagara kdi nemye namagana amatora y’abazayobora ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Uyu mugabo ni ho yahereye ahamya ko abona yari yihuse mu byo yatangaje, ndetse abona atari akwiye guca iteka ko abazatorerwa kuyobora Ferwafa batazashobora izi nshingano.

Ati “Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza amanywa n’ijoro, ntekereza ubudatuza kuri Ruhago yacu, naratekereje nsanga nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya.”

Sadate ahamya ko hari ingero nyinshi zerekana ko umuntu ashobora kuba adafitiwe icyizere, ariko yafata inshingano akagaragaza ibitandukanye n’ibyo abantu bamwibazagaho.

- Advertisement -

Ati “Nakomeje kandi gutekereza cyane, ndetse mfata ingero za cyera mu mateka mfata n’ingero za hafi, nsanga gucira umuntu urubanza k’ubushobozi bwe ataranakora ari amakosa akomeye ndetse no kwibeshya.”

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye gufatira urugero kuri Perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle waje atari benshi bamwemera ariko akaba amaze guhesha ikipe ibikombe bibiri.

Ati “Dufatiye urugero rwa hafi, mwibuke umuvandimwe Uwayezu Jean Fidèle, uyu mugabo yaje benshi bamucira urubanza ko nta kintu na kimwe yageza kuri Rayon Sports yewe haba nabarahiye ko nta gikombe azigera ahesha iyi kipe, aka kanya amagambo yashize ivuga igikombe turakimanika, impundu zitaha muba Rayon, Igihugu n’Isi bivuza impundu.”

Munyakazi yakomeje agaragaza ko kuri we hari habayeho igisa nko guhubuka ubwo yavugaga ko abari kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, batazabishobora kandi nyamara bataranatangira inshingano ngo zibananire.

Ati “Nanjye rero nsanze ntankwiriye guca iteka k’ubushobozi bwabiyamamarije kuyobora FERWAFA bataratwereka icyo bashoboye, aha narihenze cyane, niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n’agahinda n’intimba duterwa n’Umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha SAGESSE yo mu rwego rwo hejuru nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura Ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu.”

Uyu mugabo utajya uripfana, yakomeje asaba abanyamuryango ba Ferwafa, gutekereza icyateza imbere ruhago y’u Rwanda ndetse ko nawe ubwe yiteguye gutanga ibitekerezo bizatuma itera imbere.

Ati “Banyamuryango ba FERWAFA, banyamupira nshuti zanjye muze mu nzira nshya niyemeje gucamo, dushyigikire abazatorwa, tubabe hafi, tubagire Inama kuko dufatanyije nibwo tuzazamura Umupira dukunda.”

Sadate yavuze ko uburakari we na bagenzi be bagaragaje ubwo bamaganaga aya matora, bukwiye kubera isomo abazatorwa kugira ngo bazitangire uyu mupira hagamijwe guha Abanyarwanda ibyishimo babuze.

Ati “Uburakari, umujinya twagaragaje mu minsi ishize bibere isomo rikomeye abazatorwa, bumve neza icyo tubakeneyeho, bakore cyane kugira ngo bazatumare agahinda tumaranye imyaka.”

Yongeyeho ko yahindukiye ku ijambo yari yavuze, ndetse ashyigikiye ko aya matora aba kandi abona nta cyatuma ahagarikwa.

Ati “Guhera none nshyigikiye ko amatora ya FERWAFA akomeza kandi abankunda mwese, abakunda ibitekerezo byanjye namwe muze tuyashyigikire ubundi twizere ko impinduka twifuza muri iri shyirahamwe rizakorwa n’aba bagabo n’abagore bazatorwa.”

Yasoje agira inama abafiye kuza muri Komite Nyobozi nshya ya Ferwafa, abasaba kuzaza bagamije inyungu rusange aho kuza bagamije inyungu za bo bwite.

Ati “Abazatorwa namwe ndabagira Inama yo gukora cyane kuko mugiye kubaka bushya urutirigongo rw’umupira wacu kdi ni mutezuka tuzabibabaza.”

Gusa n’ubwo Munyakazi yavuze ibi, abamukurikira kuri Twitter, bamuteye utwatsi ndetse benshi bahamya ko hari izindi nzego zaba zatumye ahindukira ku ijambo atari we ubwe wabyitekerereje.

Amatora ya Ferwafa ateganyijwe kuba tariki 24 Kamena uyu mwaka. Abazatorwa bazaba bagiye kuyobora imyaka ibiri yari isigaye ngo manda ya Nizeyimana Mugabo Oliver, irangire.

UMUSEKE.RW