“Yaratubwiraga ntitumenye ko azaducomoka” Urwibutso rw’abo  mu muhanda kuri Pasiteri Niyonshuti Theogene

Pasiteri Niyonshuti Theogene “Inzahuke”yasezeweho n’imbaga y’abantu benshi bamukundaga, bagaruka ku bikorwa bidasanzwe yakoze afasha benshi kuva mu muhanda.

Umwe mu bahoze mu muhanda yavuze uburyo pasiteri Niyonshuti Theogene yabaniraga buri umwe akita ku bana bo mu muhanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, nibwo  Pasiteri Niyonshuti Theogene, wari ushumbye itorero rya ADEPR,Paroisse Muhima, yasezeweho,  nyuma yaho kuwa 23 Kamena 2023, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka, muri Uganda.

Mu muhango wo kumusezera wabaye ku rusengero rya ADEPR Nyarugenge,witabiriye n’abantu batandandukanye biganjemo abaririmbyi, abashumba b’amatorero atandukanye, abanyamakuru ,abakirisitu ba ADEPR n’abandi batandukanye bamukundaga.

Muri abo baririmbyi harimo Alexis Dusabe, Boco Nshuti, Papi Claver na Dorcas,  n’abandi batandukanye.

Ni umuhango waranzwe no kugaruka ku bikorwa bye byamuranze birimo iby’ivugabutumwa no gufasha benshi biganjemo urubyiruko kuva mu muhanda no kureka ibiyobyabwenge.

Umwe mu bo Pasiteri Niyonshuti yavanye ku muhanda witwa  Mukankuranga Fabrice, yavuze uburyo abana bo ku muhanda bumvise inkuru y’urupfu rwa Pasitori Niyonshuti,bakababara cyane.

Mukankuranga yavuze ko abana bo ku muhanda bari bafitanye ubushuti na we.

Yavuze ko begereye abana bo ku muhanda bagiye kubakomeza kuko pasiteri yari abebereye nk’umubyeyi , agasanga bamenye inkuru y’urupfu rwe.

Yagize ati“‘Twarabibemenye,inkuru yadusanze aha, twabuze umubyeyi.Yaratubwiraga ntitumenye ko azaducomoka (azitaba Imana) ngo agende.Ubwo yaducomotse(bavuga ko yitabye Imana) tugiye gucomoka (kugenda),tuve mu biyobyabwenge.”

- Advertisement -

Mukankuranga yavuze uburyo yari yarabatoje ndetse abakundisha Imana bityo ko nabo bazakomeza kugera mu kirenge cye.

Ati “Yabaye umutoza mwiza, turi ishami ryiza ryashibutse muri we, kandi tumaze gushibuka, twibuka ko tudakwiye kwicara, tugomba gukwirakwira mu mihanda.Uyu murimo wo gukwirakwira mu mihanda ni pasititori (theogene) wabidutoje,umutwari agaca, nanjye ngaca aha, akabwira imbobo, nkabwira indaya,tukababwira ko guhinduka bishoboka.”

Umugore wa Niyonshuti theogene , Uwanyana Assia, yavuze uburyo umugabo we yasabanaga na buri umwe.

Ati”Yari umugabo mwiza ukunda Imana,uzi kuyivuga neza,ukunda abantu, uca bugufi,twagiraga imirimo myinshi, tugaburira abana bo ku mihanda.”

Yavuze ko abana bo ku muhanda yitagaho nawe azaharanira ku bitaho , atazabatererana.

Ati ‘Daddy agiye aheza , duharanira kuzamusanga.”

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda,Pasiteri Ndayizeye Isaïe , ADPR yakomeje umuryango wa nyakwigenda, avuga ko Imana izakomeza kubitaho no kubagirira neza

Pasiteri Niyonshuti Theogene asize umugore n’abana bane ndetse n’abandi 30 yereraga yakuye ku mihanda.

Paiteri Niyonshuti yasezeweho n’abantu benshi bamukundaga

AMAFOTO:RBA

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW