Abakozi ba Ferwafa bagiye mu mwiherero

Nyuma yo kubona Komite Nyobozi nshya mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, abakozi b’iri shyirahamwe bahise bajyanwa mu mwiherero wo kunoza inshingano z’akazi.

Abakozi bose ba Ferwafa bari gukorera umwiherero i Nyamata

Tariki 24 Kamena 2023, ni bwo abanyamuryango ba Ferwafa batoye Komite Nyobozi nshya irangajwe imbere na Munyantwali Alphonse nka Perezida w’iri shyirahamwe.

Ubwo yinjiraga muri iyi nzu, Munyantwali yijeje abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko we n’abo bafatanyije, bazatanga imbaraga za bo zose kugira ngo bongere bahe ibyishimo Abanyarwanda.

Mu gutangira akazi, uyu muyobozi yahereye mu inzu mbere maze ajyana abakozi bose mu mwiherero w’iminsi ibiri.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri, watangiye ku wa Gatatu tariki 26 Nyakanga. Uri kubera kuri La Palisse Hotel iherereye mu Murenge wa Nyamata.

Ferwafa ibicishije ku rukuta rwa Twitter, yavuze ko uyu mwiherero ugamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’abakozi b’iri shyirahamwe.

Munyantwali na bagenzi be, bagiye kuyobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ibiri basoza manda itarasojwe n’iya Nizeyimana Mugabo Olivier. Bisobanuye ko nibayisoza bazaba bemerewe kwiyamamariza indi manda yuzuye y’imyaka ine.

Nta wasigaye mu biro
Bari kurebera hamwe icyateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda
Perezida wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse yatangiye gushaka ibisubizo byo kuzanoza inshingano ze

UMUSEKE.RW