Abana b’abakobwa basabwa gutunga ingo cyangwa kwitunga, bibashora mu ngeso mbi

Nyamagabe: Abakobwa bo mu murenge wa Kitabi, bashinja ababyeyi babo kubaha inshingano bakiri bato zo guhahira iwabo, bigatuma bishora mu ngeso mbi.

Abana ba bakobwa bashinja ababyeyi babo kubaha inshingano zo kwitunga

Umwe muri abo bakobwa yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ariko akavuga ko hari inshingano afite.

Yabwiye UMUSEKE  ati “Njyewe mama yarambwiye  ngo maze kuba inkumi, narakuze ngomba kwimenyera amavuta, isabune, inkweto n’ibindi kandi azi neza ko niga nta kazi ngira, nk’ubwo aba yumva nabikura he? Ni ukuryamana n’umuntu nyine akamfasha kubibona!”

Umwe watewe inda itifuzwa, uvuga ko se umubyara ari na we asigaranye, ibyamubayeho byaturutse ko hari inshingano yahawe.

Yagize ati “Nanjye byambayeho mama yarapfuye, Papa adutana na barumuna banjye aho agarukiye atubwira ko tuzajya twitunga tutabikora tukazapfa, nk’uko mama yapfuye nta yindi nzira nisanzemo rero uretse kuryamana n’uwari kubimfashemo, bituma mbyara umwana. Ibyo numvaga nzaba byo urebye byarapfubye.”

UMUSEKE wabajije aba bana b’akobwa iyo badakoze inshingano zirimo guhahira iwabo uko bigenda.

Umwe asubiza agira ati “Iyo hano i Kitabi umwana atahashye nkatwe twiga turakubitwa rimwe na rimwe tukanarara hanze.”

Undi na we yagize ati “Iyo twe tudahashye turirukanwa rimwe na rimwe ukaba wahinduka umwana w’umuhanda.”

Bariya bakobwa bakomeza bavuga ko ibibaho biba ku bakobwa gusa,  abahungu bo kuko baba ari abasore bahita bigendera.

- Advertisement -

Ku ruhande rw’ababyeyi bo muri uyu murenge wa Kitabi ibyo bariya bana b’abakobwa bavuga babyamaganira kure, bamwe muri bo bakavuga ko ahubwo abana bamwe muri bo baba barananiranye.

Umwe yagize ati “Abana babivuga ni bamwe batoroka bakajya i Kigali, nibo bagenda batera ba nyina urubwa, ntabwo bahaha kuko ntiwaba warabyaye umwana ngo wo kutamuhahira.”

Undi nawe yagize ati “Ni ukutubeshyera twe nk’ababyeyi, nta mubyeyi wabwira umwana ngo genda ukore ibibi maze unzanire, ahubwo umubyeyi abwira umwana ngo ajye ku ishuri yarigeramo agatangira kuryanga akaza kukunanira ku giti cye.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kitabi buvuga ko ibi babyumvanye Umunyamakuru, gusa ariko bagiye kubikurikirana.

Andre Nteziryayo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi avuga ko niba hari ababyeyi babikora bidakwiye. Ati “Kugira ngo umubyeyi ahe umwana inshingano zo guhahira urugo, ntabwo bikwiye tugomba kubica intege uko bishoboka kose.”

Kumva ko hari ababyeyi baba baha inshingano ziremereye abana bakiri bato ntabwo byaba aribyo, gusa ariko na none hajya hanumvikana bamwe mu babyeyi badatinya kwerura ko umwana w’ubu yivukira.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe