Kigali – Bitabiriye Night Run ku bwinshi (AMAFOTO)

Abaturutse imihanda yose mu Mujyi wa Kigali, bahuriye muri Siporo rusange, Night Run, yari yitabiriwe ku kigero cyo hejuru.

Kigali Night Run yitabiriwe ku kigero cyo hejuru

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, RAF, rifatanyije n’Umujyi wa Kigali, bateguye Siporo ifasha abatarabigize umwuga izwi nka Kigali Night Run.

Yakozwe Ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga 2023, ikorerwa kuri Kigali Height. Abayitabiriye bahagurukiye ahasanzwe n’ubundi, bakora urugendo ruca ku Biro bya Minisitiri w’Intebe, Primature, baranzenguruka bagaruka aho batangiriye kuri Kigali Height.

Iyi Siporo yari yahujwe n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29 kuko yakozwe habura amasaha make ngo Abanyarwanda binjire ku itariki 1 Nyakanga.

Abayobozi batandukanye bari bayitabiriye, barimo Visi Meya w’Umujyi wa Kigali, Mpabwanamakuru, Umuyobozi wa Tekiniki muri RAF, Peter n’abandi.

Ni Siporo imaze gukundwa cyane, kuko initabirwa n’abanyamahanga batuye mu Rwanda ariko by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Ni uku byari byifashe
Ubushake buba ari bwinshi
Abanyamahanga batuye i Kigali ntabwo bajya batangwa muri Siporo
Haba hari umutoza ubanza kubafasha gukangura imitsi
Abanyarwanda basigaye bakunda Siporo
Abanyamahanga ntibatangwa
Ubushake bwari bwinshi
Abanya-Kigali bayijemo ari benshi

UMUSEKE.RW