Abanyamakuru bakorera mu majyepfo bagabiye utishoboye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abanyamakuru bakoze igikorwa cy'indashyikirwa
Abanyamakuru bo mu ntara y’Amajyepfo bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bishyize hamwe begeranya ubushobozi bagabira inka umuturage utishoboye.
Abanyamakuru bakoze igikorwa cy’indashyikirwa

 

Umuturage utishoboye wagabiwe inka yitwa Joseph Sendakize atuye mu kagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.
Ubusanzwe uriya muturage yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 akaba yaratoranyijwe nkutishoboye akaba afite umugore n’abana batatu.
Yagize ati“Kubona abanyamakuru bo ubwabo bataza kunyaka amakuru ahubwo bakaza kumfasha mu gikorwa nk’iki cyo kumfasha mu iterambere ryanjye biranshimishije cyane kandi bigomba kubera urugero n’abandi.”
Uhagarariye abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo, Muhizi Elisee ukorera UMUSEKE, yavuze ko igitekerezo cyakomotse kuri umwe muri bo, abandi baragishyigikira bishyira hamwe bafatanyije n’ubuyobozi, bahitamo umwe mu baturage utishoboye niko kumuremera.
Yagize ati“Ibi dukoze biri muri gahunda yo gushyigikira umukuru w’igihugu  Paul Kagame watangije gahunda ya “Girinka” ntibirangiriye aha tuzajya tubikora buri mwaka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yashimiye abanyamakuru ku gikorwa cyiza bakoze.
Yagize ati “Kugira igitekerezo ni kimwe, hagakurikiraho kugishyira mu bikorwa, kuba rero mwaratekereje akarere ka Ruhango nk’ubuyobozi bw’Akarere turabibashimiye bivuye ku mutima.”
Ubuyobozi kandi bukomeza buvuga ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa beza bagomba gukomeza gufatanya bagatahiriza umugozi umwe, bagakorera umuturage.
Bariya banyamakuru kandi baremeye umubyeyi warufite igishoro gito mu bucuruzi buciriritse baracyongera, inka bagabye yaherekejwe n’ibizaba biri kuyifasha nk’umunyu n’ibindi bakaba batanze n’ibiribwa.
o
Abanyamakuru bongereye igishoro umubyeyi nawe wo mu Ruhango
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW