Abaturage b’i Kitabi basobanuriwe amategeko ajyenga ibidukikije

Nyamagabe/Kitabi: Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, bakoraga ubuhigi bw’inyamaswa bahize kutazabisubira.

Abayobozi ba RIB nabo mu nzego z’ibanze bari gusura abaturage mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru

Ku wa 12 Nyakanga 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasuye abaturage mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha byo gucuruza abantu no kubishakiramo inyungu muri RIB, Niyibizi Julien avuga ko hari itegeko rihana ukoze ibyaha bihungabanya ibidukikije muri rusange n’irihana ibikorerewe urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko.

Yagize ati “Umuntu wese ugaragaje imyitwarire cyangwa ibikorwa bitera cyangwa bishobora guteza ingaruka mbi ku bidukikije arabihanirwa, cyangwa agategekwa ku bisubiza uko byari bimeze, iyo bidashoboka ategekwa gusana ibyangijwe.”

Bamwe mu bahoze mu buhigi by’umwihariko bahiga inyamaswa mu ishyamba rya Nyungwe rikora ku murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, bavuze ko gusubira mu buhigi bitakongera kubaho ukundi.

Umwe muri bo ati “Guhiga inyamaswa ntabwo narinzi ko bigize icyaha gishobora kukujyana imbere y’inkiko, gusa aho mbimenyeye ndazibukiriye hehe no kongera gushaka guhiga inyamaswa.”

Mugenzi we na we yagize ati “Twabikoraga tuzi ko izo nyamaswa nta kirengera zagira byo kuba wanabihanirwa mu rwego rw’amategeko gusa aho tubibwiriwe na RIB nta kongera kubikinisha.”

RIB ivuga ko buri muntu afite aburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere y’ibidukikije, kandi asabwa kugira uruhare mu ngamba no kubungabunga ibidukikije.

Itegeko riteganya ko ibirimo kwinjira ahari ibyanya bikomye ufite intwaro, gutegamo imitego,kwangiza ibihagaze n’ibindi ari bimwe mu bigize icyaha cyo kwangiza ibidukikije.

- Advertisement -

RIB iri kuzenguruka mu mirenge y’icyaro y’akarere ka Nyamagabe na Nyaruguru bakaba bafite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka.”

RIB iri kwegera abaturage batuye mu mirenge y’icyaro yumva ibibazo bafite
RIB iri mu baturage ibabwira kwirinda kwangiza ibidukikije kuko bihanirwa n’amategeko

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe