Abayobozi ba Kiyovu baremye agatima abakunzi b’iyi kipe

Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi benshi bayifashije kubona umwanya wa Kabiri muri shampiyona, Kiyovu Sports yahumurije abakunzi ba yo, ubuyobozi bubizeza ko izaba ihanganiye ibikombe nk’uko byagenze mu mwaka ushize w’imikino 2022-2023.

Mvukiyehe Juvénal yatanze ihumure ku bakunzi ba Kiyovu Sports

Ubwo hasozwaga shampiyona n’umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye izindi gutangaza abakinnyi itifuza kuzakomezanya na bo muri uyu mwaka 2023-2024.

Mu guhumuriza abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena, abayiyobora babanje kwinjiza abakinnyi batatu barimo Brian Kalumba, Obediah Mikel Freeman n’umunyezamu Kalyowa Emmanuel. Aba bose basinye amasezerano y’imyaka itatu.

Ikirenze kuri ibi, abayobozi ba Kiyovu Ltd na Kiyovu Sports Association, bakoze inama yari igamije kwishakamo ibisubizo by’azaza h’iyi kipe mu mwaka utaha n’igihe kirekire.

Iyi nama yemeje ko Urucaca rushobora kuzakoresha Ingengo y’Imari ingana na miliyari 1 Frw, kugira ngo izakomeze ibe ikipe ihanganiye ibikombe.

Babicishije ku mbunga nkoranyambaga za Kiyovu Sports, bavuze ko ikipe izaguma mu zihanganiye igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.

Bati “Mu nama yahuje bamwe mu bareberera Umuryango wa Kiyovu Sport, bunguranye ibitekerezo ku hazaza ha Kiyovu Sports, aho basanze basabwa amafaranga ayingayinga miliyari 1 Frw, kugira ngo ibikorwa bya Kiyovu Sports umwaka utaha (2023-2024) bizagende neza igahangana inatwara ibikombe.”

Ubu butumwa bw’ubuyobozi, burahumuriza abakunzi b’iyi kipe kuko benshi bibazaga uko izaba ihagaze umwaka utaha. Ikindi kiyongera kuri ibi, ni ugusohokamo kwa Kimenyi Yves wari uhamaze imyaka itatu.

- Advertisement -

 

Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yari mu nama yateguye Ingengo y’Imari y’iyi kipe

UMUSEKE.RW