Abanyarwanda bishimiye ikipe y’Igihugu yatsinze Congo mu mikino ya Basketball

Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball ku bakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika, FIBA AfroCan Basketball yabereye i Luanda muri Angola, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bishimanye n’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’ Rwanda ku bwo kubabwira ko nta ko batagize.

Abanyarwanda batuye muri Angola, bashimiye abasore b’u Rwanda

Kuri iki Cyumweru, ni bwo hasojwe Shampiyona Nyafurika y’umukino w’intoki wa Basketball, AfroCan ikinwa n’abakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda rwari rwasezerewe na Côte d’Ivoire muri 1/2, rwakinnye n Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza muri uyu mukino, ndetse kuwutsinda bihita bibahesha umwanya wa Gatatu.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwabanje kuyobora igice cya Mbere kuko cyarangiye ruri imbere n’amanota 38-33.

Agace ka Gatatu, kahise kegukanwa na DRC ku manota 62-57 ariko umukino urangira u Rwanda ruwutsinze ku manota 82-73.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu, Abanyarwanda batuye muri Angola bifatanyije n’abakinnyi b’u Rwanda, mu rwego rwo kubashimira uyu mwanya babashije kubona kandi ari ubwa baryitabiriye.

Basangiye n’abakinnyi ndetse bagirana ibihe byiza.

Ikipe y’Igihugu ya Maroc, ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire ku manota 78-76.

- Advertisement -

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya Kabiri, nyuma y’uko mu 2019 ryari ryegukanywe na Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Banyuzwe n’umwanya wa Gatatu batahanye
Bishimiye umwanya wa Gatatu begukanye
Bashimiwe mu bwo kwegukana umwanya wa Gatatu
Ubwo abakinnyi b’u Rwanda bambikwaga imidari y’umwanya wa Gatatu
Maroc ni yo yegukanye igikombe

UMUSEKE.RW