Yanyuze iy’ubutaka, Madamu wa Perezida Ndayishimiye yageze mu Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Madamu wa Perezida w'u Burundi yishimiye gukandagiza ikirenge mu Rwanda

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Umugore n’Uburinganire (Women Deliver 2023)

Madamu Jeanne d’Arc Gakuba Umujyanama Mukuru wa Madamu Jeannette Kagame ni we wakiriye Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha

Angelina Ndayishimiye yanyuze ku mupaka Nemba uhuza u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi akaba yahise yerekeza ahabera inama ya Women Deliver 2023.

Madamu Angeline Ndayishimiye yanyuze ku mupaka wa Nemba mu Bugesera
Abashinzwe umutekano bari bakanuye

 

 

INKURU YABANJE….

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angelina Ndayishimiye, aragera i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023 aho aza kwitabira inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver).

Angeline Ndayishimiye ategerejwe i Kigali

Ni inama iri kubera i Kigali yatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Perezidansi y’u Burundi mu itangazo yashyize hanze yemeje ko Angelina Ndayishimiye agera i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Ni ku nshuro ya mbere Angelina Ndayishimiye aza kuba akandagije ikirenge mu Rwanda kuva umugabo we yajya ku butegetsi mu Burundi.

- Advertisement -

Urugendo rwa Angelina Ndayishimiye mu Rwanda ni ikimenyetso ndakuka ko ibintu byasubiye mu buryo hagati y’ibihugu byombi.

Ni umubano wazahaye kuva muri 2015 ubwo Leta y’u Burundi yashinjaga iy’u Rwanda gufasha abashatse guhirika ubutegetsi, ibyo leta ya Kigali yahakanye.

Ibihugu byombi bimaze iminsi mu biganiro byo kunagura imibanire igasubira nka mbere.

Iyi nama ya WD2023, yitabiriwe n’abarenga 6000 baturutse hirya no hino ku Isi. Barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego zishinzwe iterambere ry’uburinganire, imiryango itari iya leta, abaharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa n’abandi.

Abayobozi bitabiriye barimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n’Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos n’abandi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW