APR yasinyishije Pichu wakiniraga Kiyovu

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwemeje ko bwamaze kwinjiza umukinnyi w’umunyamahanga wa Mbere, Nshimirimana Ismaël Pichu.

Pichu ni umukinnyi mushya wa APR FC mu myaka ibiri iri imbere

Ni inkuru yatangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga, iyi kipe y’Ingabo yatangaje ko Pichu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kandi ari we munyamahanga wa mbere uyisinyiye.

Uyu Murundi ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, yari amaze imyaka ibiri muri Kiyovu Sports ndetse yari umwe mu beza bafashije cyane iyi kipe yo ku Mumena.

Nshimirimana kandi asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

Iyi kipe iravugwamo abandi bakinnyi b’abanyamahanga bazaba baturutse muri Afurika y’i Burengerazuba.

APR FC yari imaze imyaka 11 yarafashe gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Ntibikiri muri biravugwa, byabaye impamo
Yari afite akanyamuneza
Yerekanywe nk’umukinnyi w’ikipe y’Ingabo
Pichu (uri ibiryo) na Abedi bari mu banyamahanga beza Kiyovu Sports yari ifite mu myaka ibiri ishize

UMUSEKE.RW