Bakoze urugendo rwa KM 21 Nyagatare-Gikoba,ahafite amateka yihariye-AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga 2023,abaturage batandukanye  biganjemo urubyiruko bo mu Karere ka Nyagatare, bitabiriye urugendo rw’ibirometero 21 (21Km) rwo   kwibohora rwiswe “Liberation Walk”.

Bakoze urugendo ruva kuri sitade y’akarere ka Nyagatare berekeza igikoba hafite amateka yihariye.

Ni urugendo rubanziriza umunsi nyirizina wo Kwibohora wizihizwa tariki 4 Nyakanga buri mwaka.

Uru rugendo  rwahereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, rusorezwe ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahabitse amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Gikoba hafite mateka ki?

Ahitwa Gikoba mu karere ka Nyagatare ni hamwe muhabumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe niho hari indake yahoze ari ya Maj General Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu, rwaje no kukigeza ku ntsinzi, aho yacukuye indaki ya mbere akigisha abasirikare bose kurwanira mu myobo.

Ku ruhande rw’iyi ndake hari intebe ye yicaragaho n’ahandi hicarwagaho n’abari abayobozi bakuru b’ingabo za RPA icyo gihe ubwo babaga bari mu nama igamije gupanga urugamba rwo kubohora igihugu.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye mu karere ka Nyagatare, ku mupaka wa Kagitumba, tariki ya 01/10/1990 rurangirana n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi kuwa 04/7/1994.

Aya mateka ni na yo agira Akarere ka Nyagatare “Irembo ry’Amahoro”. Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, agace kabanje kwigarurirwa n’Ingabo zari iza RPA/Inkotanyi, kazwi nk’”Agasantimetero” kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.

- Advertisement -
Ni urugendo rwitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abagize akarere ka Nyagatare

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW