Bugesera: Haravugwa ubugizi bwa nabi bw’abitwaje intwaro gakondo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bugersera haravugwamo ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro

Abantu bikekwa ko ari abajura  bitwaje intwaro gakondo zirimo umuhoro,inyundo, bateye abaturage mu Karere ka Bugesera,bakomeretsa abaturage batandatu,banabiba ibikoresho birimo telefoni  (smart phones).

Bugersera haravugwamo ubugizi bwa nabi bwitwaje intwaro gakondo

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 29 Kamana 2023, mu Murenge wa Nyamata mu tugari twa  Kayumba, na Nyamata y’Umujyi mu Midugudu ya  Nyagatovu, Kayenzi, Rugarama I na Rwanza.

Aba bikekwa ko ari abajura, UMUSEKE wamenye ko  bateye uwitwa Ruzeduka Jean Claude w’imyaka 37, Kubwimana Alphonse 38, Mushimiyimana Péline w’imyaka 41 .

Mu bakomeretse kandi harimo Mugabo Patrick w’imyaka 23, Sindayiheba Josue w’imyaka 34, Niringiyimana Salomon w’imyaka 31 ngo aba bakomerekejwe ubwo bari baje gutabara bagenzi babo babahuruje.

Hari na Ndayambaje Teddy bategeye iwe, ubwo we n’umugore,ubwo umukozi yari aje kubafungurira, abo bikekwa ko ari abajura bamennye ibirahuri by’imodoka ariko bagatabaza abantu, ntibakomeretswa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyamata, Hakizimana Francois Xavier, yabwiye UMUSEKE ko nyuma y’ubu bugizi bwa nabi, batatu bakekwa bahise batabwa muri yombi.

Yagize ati “Ni abakekwa ko ari abajura bagera kuri batatu, bari bagiye kwiba mu rugo rw’umuntu. Iyo babatesheje basohoka biruka. Uwo bahuye nawe bakamukubita kugira ngo batabahagarika, bituma bagera kuri abo batandatu. Turacyari mu iperereza, ni abantu batatu baketswe, nibo bagiye kuri polisi kugira ngo babazwe, barebe niba hari aho bafitanye isano n’ubwo bujura.”

Uyu muyobozi yahumurije abaturage avuga ko bagiye gukaza amarondo kugira ngo bakumire ubwo bugizi bwa nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyamata avuga ko abakomeretse, batatu barwariye mu Bitaro bya ADEPR Nyamata, umwe ari yabaje kujya ku bitaro  by’umwami  Faisal kugira ngo anyure mu cyuma amenye uburyo ahagaze.

- Advertisement -

Abandi bo bakomeretse mu buryo bworoheje bari mu rugo.

Abakekwa uko ari batatu bo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi Nyamata mu gihe hagikorwa iperereza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW