Burera: Visi Meya yahakanye icyo abayobozi b’amashuri bita iterabwoba yabashyizeho

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bakorera mu Karere ka Burera bavuga ko batewe impungenge n’ubutumwa bubabwira ko mu kwezi kwa cyenda bazabereka bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ibiro by’Akarere ka Burera

Bavuga ko ubwo butumwa babuhawe ku wa 12 Nyakanga, 2023 mu nama y’uburezi bari batumiwemo n’Akarere nyuma yo kubwirwa nabi n’uwo muyobozi ko badakora neza, ndetse ngo no mu bigo bayobora harimo umwanda agasoza ababwira ko mu kwezi kwa cyenda azabereka.

Ubu butumwa bavuga ko bwabateye ubwoba, bamwe bakitegura kuba bahohoterwa bagakurwa ku myanya, abandi bakitega kwimurirwa ahashobora kubananiza ntibakore batuje, bagasaba inzego bireba ko zabikurikirana.

Abaganiriye na UMUSEKE ntibifuje ko amazina yabo agaragazwa ku mpamvu bavuga ko ari umutekano w’akazi kabo wakwangirika.

Umwe muri bo, yagize ati “Twari mu nama y’uburezi y’akarere, noneho Visi Meya ni we wayiyoboye arangije adushyira ku nkeke ngo abayobozi b’amashuri araza kutwereka mu kwa cyenda, ngo ni impinduka zikomeye icyo aba ari cyo kiba ikiganiro. Yadukuye imitima.”

Undi na we, yagize ati “Yarabivuze rwose, nari nyirimo avuga ko mu kwa cyenda ibigiye gukorwa azatwereka, yabisubiyemo nka kane. Ubwo rero niba ashaka kutwirukana cyangwa kuduhindura ntitwabimenya. Iryo ni iterabwoba kuko rituma umuntu akora akazi adatuje. Twumva yatubwira icyo azakora tukicara tubizi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile, yahakanye ibi bimuvugwaho yivuye inyuma, avuga ko atabivuze, asaba abo bayobozi b’ibigo gukomeza gukora akazi kabo neza bubahiriza ibyo amategeko abasaba.

Yagize ati “Urumva ibyo hari umuyobozi wabivuga? Ntabwo aribyo, waba ugiye kubereka iki? Iyo ngingo ntabwo twayiganiriyeho. None se ubwo wafata umuntu ukamubwira ngo taha?”

Akomeza agira ati “Nanjye nabaye umurezi, politiki yo gukura umuntu mu kazi irahari, kereka iyo yagonganye n’amategeko. Nibahumure bakore akazi batuje nk’uko amategeko abisaba, nta gahunda yo kwirukana umuntu ihari kandi nta na case twari twakira.”

- Advertisement -

Muri iyo nama y’uburezi mu karere yibanze ku ngingo z’isozwa ry’igihembwe cya gatatu n’umwaka w’amashuri, kurebera hamwe imyiteguro y’ibizamini bya leta, isuku mu mashuri n’ibindi, yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barenga 100.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude