Casa Mbungo yongereye amasezerano yo gutoza AS Kigali

Umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Casa Mbungo Andréw, yongereye amasezerano yo gutoza iyi kipe yahesheje ibikombe bibiri.

Casa yongereye amasezerano azamugeza mu 2025

Ni nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri iyi kipe yari yajemo mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Nyuma yo kuyihesha igikombe cy’Amahoro n’icya Super Coupe, Casa yahawe andi masezerano y’imyaka ibiri atoza AS Kigali idafite ubuyobozi.

Iyi kipe yari iherutse kuvugwamo abatoza barimo Guy Bukasa, Seninga Innocent, Alain-André Landeut n’abandi.

Kugeza ubu, AS Kigali nta muyobozi ifite kuko Shema Ngoga Fabrice yari aherutse kurekura inshingano zo kuyiyobora.

Mu minsi ishize, abanyamuryango b’iyi kipe bari batumiwe mu Nteko Rusange yagombaga kuba ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga ariko iza gusubikwa mu buryo butunguranye.

UMUSEKE.RW