Community Youth Football League yakoreye umuganda kuri Tapis Rouge

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Amarerero yibumbiye ihuriro rya yo rya Community Youth Football League, yakoze igikorwa cyiza cy’Umuganda ku kibuga asanzwe yitorezaho.

Bakoreye isuku ku kibuga cya Tapis rouge

Ni umuganda wakozwe ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, ukorerwa ku kibuga cya Tapis rouge giherereye i Nyamirambo.

Abana bose babarizwa muri Community Youth Football League ubufatanye ndetse n’abatoza ba bo, bahuriye kuri iki kibuga, bakora isuku mu kibuga ndetse no mu nkengero za cyo.

Nyuma y’uyu muganda wanagaragayemo bamwe mu nzego zireberera Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, abatoza bongeye gusaba Umujyi wa Kigali kongera iminsi beremewe gutoreza kuri iki kibuga, ikava kuri itatu ikazamuka kuko hasanzwe hahurira amarerero icumi.

Impamvu nyamukuru yo gusaba kongera iyi minsi, ni mu rwego rwo gufasha aba bana kurushaho kunguka ubumenyi mu mupira w’amaguru ariko kandi ko ari igihe cyiza cyo kubafasha kuko bari mu biruhuko.

Ikindi aba batoza basaba inzego bireba, ni uguhabwa uburenganzira bwo kuhakinira imikino ya gicuti kuko nanubu batarabyemererwa.

Community Youth Football League, ibarizwamo amarerero yo mu gice cy’i Nyamirambo yigisha umupira w’amaguru. Itegura amarushanwa y’abana mu byiciro by’imyaka yose.

Mu kibuga hakozwe isuku
Hose bahakoreye isuku
Abana ba Community Youth Football League bakorera imyitozo kuri tapis rouge
Abana bose bari bitabiriye Umuganda

UMUSEKE.RW