Dr Habineza yasabye urubyiruko kwambarira amatora ya 2024

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza yasabye urubyiruko rwo muri iryo shyaka guhagurukana imbaraga kugira ngo amatora yo mu mwaka wa 2024 azagere bahagaze bwuma.

Dr Frank Habineza yasabye urubyiruko rwa DGPR kwitegura amatora ya 2024

Dr Habineza Habineza yabisabye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2023 muri kongere y’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali yabereye mu Karere ka Gasabo.

Depite Dr Habineza yabwiye urubyiruko ko ishyaka rya DGPR-Green Party rigamije guharanira Demokarasi nyakuri n’amatora asesuye kandi rizira politiki yo guhuzagurika.

Yavuze ko umwaka utaha wa 2024 bafite amatora akomeye azaba ahuje aya Perezida wa Repubulika, Abadepite n’Abasenateri.

Yagize ati “Kubera ari ibintu bisaba imbaraga turabwira urubyiruko gutangira kwitegura mu buryo bwo gushaka imbaraga mu mutima n’amafaranga no gushaka abandi barwanashyaka bashyashya kugira ngo ishyaka ryacu tuzajye kwiyamamaza dufite imbaraga.”

Yasobanuriye urubyiruko ingengabitekerezo y’iryo shyaka harimo ko bifuza ko abanyarwanda bagira imibereho myiza ndetse n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Yavuze ko Green Party idashyigikira namba abashaka gufata ubutegetsi banyuze mu nzira y’intambara na Coup d’etat ko bashyira imbere inzira y’amatora kandi akozwe mu mucyo.

Yasobanuye ko u Rwanda rwanyuze muri politiki zo guhohotera abaturage ariyo mpamvu urubyiruko rukwiriye kureba kure rukagendera kure abagifite imyumvire yo gutanya Abanyarwanda.

Yunzemo ko bashyigikiye kubaha ibitekerezo bya buri umwe no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

- Advertisement -

Uzayisenga Angelique wo mu Karere ka Gasabo avuga ko imyiteguro y’amatora ya 2024 bayiteguye neza.

Yagize ati ” Demokarasi tuyigeze kure, ishyaka ryacu rishyize imbere ubwuzuzanye no gushyira hamwe.”

Murenzi Jean de Dieu watowe nka Perezida w’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali yavuze ko abanyarwanda bashonje bahishiwe.

Yagize ati ” Turi mu gikoni turi guteka, turi gutegura abarwanashyaka bacu cyane urubyiruko kugira ngo twubake urubyiruko imbaraga z’Iguhugu.”

Iyi kongere y’urubyiruko rw’ishyaka rya DGPR-Green Party ryabereyemo amatora y’abagize Komite y’urubyiruko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Urubyiruko rwa DGPR-Green Party ruvuga ko rwambariye amatora ya 2024

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW