Muri Bujumbura no mu Ntara z’u Burundi hari abakunzi b’ibinyobwa bya Brarudi bijujuta ko bimwe byahenze, ibindi bikabura ku isoko. Mu byabuze harimo Fanta aho ibona umugabo igasiba undi.
Abaturage bavuga ko ukwezi kwihiritse abacuruzi bajya kurangura bakabwirwa ko ‘ntaziheruka kugera kuri depôt.’
N’agahinda kenshi, basaba ubuyobozi bwa Brarudi kwiga kuri iki kibazo kugira ngo abakunzi b’amafanta bongere bazibone kuko ngo z’isa n’izenda gucika ku isoko.
Umwe mu baganiriye n’UMUSEKE uri mu Buyenzi mu Mujyi wa Bujumbura avuga ko ibi binyobwa bikundwa n’abana ndetse n’abagore kubibona ari ingume.
Yagize ati ” Babanje kuzamura ibiciro none ubu hose zarabuze, abakizwa ( abarokore) bishwe n’inyota mugenzi.”
Yongeraho ko ibura ry’amafanta ritera ibibazo kuko yifashishwa mu birori bitandukanye, ngo hari abasubitse ubukwe kubera amakenga yo kubura ibyo bakiriza abashyitsi.
Hari kandi abayobotse imwe mu mitobe ikorwa mu buryo butizewe, hakaba impungenge ko byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ufite ifaranga mu kwakira abashyitsi batanywa agasembuye ari kwifashisha icyayi, gusa nacyo kibona umugabo kubera igiciro cy’isukari gitumbagira umunsi ku munsi.
Uyu aragira ati ” Ku batanywa amazi, twafashe gahunda yo gutegura icyayi muri Thermos, ariko ntibyoroshye kubera ibura ry’isukari.”
Kuva amafanta yatangira gukendera mu Burundi, nta butumwa buratangwa n’uruganda rwa Brarudi cyangwa ubutegetsi bw’u Burundi.
Impuguke mu bukungu zivuga ko ibura ry’Amadevize muri kiriya gihugu riri mu byashegeshe inganda ku buryo zitabasha kujya kurangura ibyo zikeneye mu mahanga nka mbere.
U Burundi kandi bwugarijwe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli aho amezi agera kuri 18 yihiritse ubutegetsi buvuga ko buri gushaka igisubizo ariko byabaye agatereranzamba.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW