Gasogi na Rayon! FERWAFA yatangaje Ingengabihe ya shampiyona

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje Ingengabihe ya shampiyona 2023-2024 igaragaza ko Gasogi United izakira Rayon Sports ku munsi wa Mbere wa shampiyona.

Gasogi United igiye kwakira Rayon Sports ku munsi wa Mbere wa shampiyona

Uyu mwaka w’imikino w’umupira w’amaguru, Ferwafa yatangaje ko uzatangira tariki 18 Kanama 2023.

Nk’uko iri shyirahamwe ryabitangaje, Gasogi United izakira Rayon Sports ku munsi wa Mbere wa shampiyona.

Umukino wagombaga kuzahuza Marine FC na APR FC, wasubitswe kubera ko APR FC izaba iri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League.

Iyi ngengabihe, igaragaza ko umunsi wa Mbere uzakinwa guhera tariki 18-21 Kanama 2023.

Imikino y’umunsi wa Mbere:

Gasogi United vs Rayon Sports (19h, Kigali Pelé Stadium)

Étoile de l’Est FC vs Musanze FC

Amagaju FC vs Mukura VS

- Advertisement -

Kiyovu Sports vs Muhazi United

Étincelles FC vs Gorilla FC

Police FC vs Sunrise FC

AS Kigali vs Bugesera FC

UMUSEKE.RW