Gasogi United igiye gutozwa n’umugore wakiniye u Bufaransa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi
MOENCHENGLADBACH, GERMANY - JULY 12: Caroline Pizzala of France talks to the media during a press conference held at Borussia-Park on July 12, 2011 in Moenchengladbach, Germany. (Photo by Alex Livesey - FIFA/FIFA via Getty Images)

Caroline Pizzala waciye mu makipe arimo Olympique de Marveille, ategerejwe i Kigali mu kipe ya Gasogi United nk’umutoza mukuru.

Caroline Pizzala wakiniye u Bufaransa ni we ugiye kuza gutoza Gasogi United

Nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino 2022/2023, ikipe ya Gasogi United yatandukanye n’abakinnyi benshi ndetse bamwe banabanzagamo.

Iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yamaze kumvikana na Caroline Pizzala w’imyaka 35.

Uyu mutoza yakiniye amakipe arimo Olympique de Marseille na Paris Saint-Germain. Ubwo yari akiri umukinnyi, yakinaga hagati mu kibuga.

Mu gihe Caroline azaba afashe inshingano zo gutoza, azaba ari umutoza wa Mbere ufashe inshingano zo gutoza ikipe y’abagabo nk’umutoza mukuru. Afite Licence ya UEFA A Pro.

Azaba asimbuye Kiwanuka Paul wari umutoza mukuru wa Gasogi yungirijwe na Dusange Sacha.

Caroline Pizzala (6) yakinaga hagati mu kibuga

UMUSEKE.RW