Gen Rwivanga yasobanuye politiki yo kongera abagore mu gisirikare cy’u Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Brig Gen Ronald Rwivanga Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald RWIVANGA aratangaza ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifite intego yo kongera umubare w’abagore mu gisirikare bakava kuri 7% bariho bakagera byibura kuri 30% nk’uko bisanzwe muri politiki y’igihugu ndetse binateganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Brig Gen Ronald Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Brig. Gen. RWIVANGA yabigarutseho mu kiganiro ku rugendo rwo kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda mu myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ni ikiganiro yahaye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kumenya igihugu cyabo.

Muri iki kiganiro kibera ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda RDF ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda ziha agaciro gakomeye abagore ku bw’umusanzu ukomeye batanze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, kubaka u Rwanda rushya mu myaka 29 ishize ndetse n’igisirikare cy’u Rwanda by’umwihariko.

Yagaragaje ko nubwo umubare w’abagore mu ngabo z’u Rwanda ugeze kuri 7% icyerekezo ari 30% kandi buri mwaka hagaterwa intambwe mu kongera uwo mubare.

Uretse kwita ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, Brig. Gen. Ronald RWIVANGA yagaragarije uru rubyiruko ko urugendo rwo kwiyubaka kwa RDF nk’igisirikare cy’umwuga byashingiye ku cyerekezo cya Perezida Paul KAGAME ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, aho ingabo zigomba kuba umusingi w’impinduka nziza mu gihugu.

Yashimangiye ko uretse kubaka ubunyamwuga mu kurinda igihugu n’ubusugire bwacyo, RDF igira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage muri rusange.

Urubyiruko 65 baba mu mahanga ariko bakomoka ku Banyarwanda

Kugeza ubu Ingabo z’u Rwanda zimaze kubakira no kuvugurura inzu zigera ku bihumbi 80 z’abatishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri 1,700, imihanda ifite uburebure busaga kilometero ibihumbi 500, imidugudu y’icyitegererezo isaga 50, kuvura ababarirwa mu bihumbi 600, kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage n’ibindi.

Mu birebana n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu kubaka amahoro ku Isi, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko guhera muri 2004 u Rwanda rumaze kohereza mu mahanga abasaga ibihugu 76 mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Darfur, Sudani y’Amajyepfo, Centrafrica na Mozambique.

- Advertisement -

Itsinda ry’urubyiruko 65 bakomoka ku Banyarwanda baba mu mahanga mu bandi baganiriye harimo Lt Col Vincent Mugisha, ukiriye ishami rishinzwe umubano w’ingabo n’abaturage.

Yannick Bandora, nibwo bwa mbere yari ageze mu Rwanda, yavuze ko yiteguye gufatanya n’abandi guhindura isura y’igihugu no kugiteza imbere.

Kennedy Bizimana, ukuriye urubyiruko ruba mu Bubiligi, ari na we uyoboye ririya tsinda, yavuze ko bateguye urugendo bagamije guha amahirwe urubyiruko ruba mu mahanga ngo rwige amateka yabo, amateka yo kubohora igihugu, umuco w’u Rwanda no kumenya amahirwe ahari na bo babasha kugira ibyo bakora bikabateza imbere.

Lt Col Vincent Mugisha, ukiriye ishami rishinzwe umubano w’ingabo n’abaturage
Urubyiruko rwasuye igisirikare cy’u Rwanda

IVOMO: RBA

UMUSEKE.RW