Huye: Abasuye Umulindi w’Intwari bacyuye umukoro wo guha abiganjemo urubyiruko

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Basobanuriwe amateka yo kubohora Igihugu ari ku Mulindi w'Intwali
Abanyamuryango ba RPF batuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye basuye Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku Mulindi w’Intwari, bize uko izahoze ari Ingabo za RPA zakoresheje ubwitange no kwihangana no kugira intego, zigatsinda urugamba.

Basobanuriwe amateka yo kubohora Igihugu ari ku Mulindi w’Intwari

Ni umukoro wo kwigisha urubyiruko bavuga ko bahakuye kugira ngo ibikorwa by’indashyikirwa byaranze urugamba rwo kwibohora bibabere urumuri.

Bavuga ko gusura Umulindi w’Intwari bigamije kumenya amateka by’umwihariko no kwigisha abatazi uko Igihugu cyabohowe mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Chairman wa FPR mu Murenge wa Ruhashya, Nkundineza Jean Paul avuga ko nyuma yo gusura amateka ari ku mulindi w’intwari, bahakuye umukoro wo kwigisha urubyiruko indangagaciro zaranze ingabo zahoze ari iza RPA.

Yagize ati “Twahisemo kureba amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, kuko umuryango wa FPR ariwo wabigizemo uruhare rukomeye.”

Yongeyeho ko “Turashishikariza abantu by’ umwihariko urubyiruko gutera ikirenge mucya bakuru babo bagize ubutwari mu kubohora igihugu.”

Aba banyamuryango ba FRP-Inkotanyi basuye kandi Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu ihereeye ku Inteko Ishinga Amategeko mu Mujyi wa Kigali.

Banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, bavuga ko amateka basobanuriwe bayigaga mu ishuri, bashima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’Ingabo yari ayoboye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

- Advertisement -

Uwitwa Nyiraneza Clemantine yagize ati “Twanasobanuriwe uburyo hari n’igitsina gore kitabiriye urugamba rwo kubohora igihugu, natwe indangagaciro zaranze Ingabo, twiyemeje kuzazikurikiza, dukomezanye urugamba rw’iterambere ry’igihugu, no kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Bahamije ko kwigira ku bikorwa byaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, ari ishuri rituma bisuzuma, kandi bakamenya gukoresha imbaraga zihari bakagera ku ntego, aho gutegereza ko Leta ari yo izajya ikora byose.

Bashyira indaboku mva ibitse imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

UMUSEKE.RW i Gicumbi