Igiterane cy’ububyutse ‘Africa Haguruka’ kigiye kubera i Kigali ku nshuro ya 24

Igiterane cy’ububyutse gihuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa ‘Africa Haguruka’ gitegurwa na Authentic Word Ministries na  Zion Temple Celebration Center iyobowe na Apostle Dr. Paul Gitwaza kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro  ya 24.

Africa Haguruka iyerekwa ryagizwe na Dr Apostle Paul Gitwaza uyoboye Zion Temple

Ibiterane by’ububyutse bya Africa Haguruka bizabera ku musozi “Hermon” uri mu Kagari ka Giheka, mu Murenge wa Kinyinya,mu Karere ka Gasabo kuva kuwa 23-30 Nyakanga 2023  guhera Saa cyenda z’umugoroba (15H00).

Africa haguruka izabanzirizwa n’ibiterane byo mu matsinda, nk’igiterane cy’urubyiruko kizaba kuva 20-22 Nyakanga 2023 n’igiterane cy’abakobwa b’i Siyoni kizaba kuwa 22 Nyakanga 2023 kuri Zion Temple Gatenga.

“Africa Haguruka” uyu mwaka izibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Africa ninde mutoza wawe? Ishingiye ku ijambo  riri muri YESAYA 48:17.

Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana baturutse mu bice bitandukanye by’isi bayobowe na Apostle Dr. Paul Gitwaza, Apostle Linda Gobodo ,Rev .Dr Francis  Mbandinga, Pastor Henry Mugisha,Dr Philip IGBINIJESU,Apostel Victor MOKGOTLHOA,Rev Dr Antoine Rutayisire,Amb Charles Murigande.

Mu gihe cy’icyumweru iki giterane kizamara, ku manywa abazakitabira bazajya bahabwa amahugurwa n’impuguke zigisha abantu ku misozi  itandukanye  irimo Umuryango, Uburezi, ubucuruzi ,Idini, Politiki ,imyidagaduro n’itangazamakuru ,  binyuze muri ‘Africa Haguruka Summit’.

Izi nyigisho zizajya zitangwa kuva saa mbili n’igice kugeza saa saba (8:30-13h00).

Umuvugizi wa Zion Temple,Pasiteri  Tuyizere Jean Baptiste,yabwiye UMUSEKE ko  ari igihe cyiza cyo gukangura abanyafurika.

Yagize ati “  Africa Haguruka igiye kuba mu gihe isi yose isa nk’iri mu kajagari ntawamenya ngo ninde munyembaraga, ni ikihe gihugu kigihangange kurusha ikindi, ninde uri guha isi amabwiriza, ni igihe cyiza, Abanyafurika bafata icyemezo ku mahitamo yabo y’ejo hazaza kandi ijwi ryabo rikumvikana kurusha ibindi bihe byabaye.”

- Advertisement -

 Pasiteri  Tuyizere Jean Baptiste avuga ko muri iki giterane hitezwe umusaruro uzasiga impinduka muri Afurika.

Ati “Umusaruro witezwe ni uko abantu bazacyitabira ari benshi, cyane cyane abari mu nzego zifata ibyemezo, ikindi kandi twizeye ko kizahindura imitekerereze y’abantu bakabona amahirwe umunyafurika afite .”

Akomeza agira ati “ Twizeye ko nyuma yiki giterane abanyafurika benshi bazajya ku masoko mpuzamahanga kandi ko amasezerano y’ubufatanye ahuza ibihugu by’Afurika n’ibindi azavugururwa Afurika ikagira ijambo rikomeye n’amahitamo abereye muriyo.”

Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Center yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW