Israel yagabye ibitero simusiga ku nkambi ya Jenin yo muri Palestine

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyagabye ibitero bikomeye ku nkambi ya Jenin iri mu majyaruguru y’Intara ya West Bank, iki gihugu kigaruriye.

Kugeza ubu amakuru aravuga ko ibitero bya Israel byahitanye abanya-Palestine 4

Israel yabanje kurasa ibisasu byinshi ikoresheje indege nto zitagira abapilote. Amashusho yafashwe agaragaza umwotsi mwinshi mu duce dutuyemo abantu.

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko nibura abaturage batatu bishwe, abandi 20 bakomerekera muri icyo gitero.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye ibitero ku bikorwa remezo bikoreshwa n’ibyihebe mu nkambi ya Jenin.

Itangazo ry’ingabo za Israel rigira riti “Ntabwo tuzahagarara nk’ibipupe mu gihe ibyihebe bikomeza kubangamira abasivile bikoresheje ubwihisho bifite mu nkambi ya Jenin.”

Israel ivuga ko inkambi ya Jenin yahindutse indiri y’ibyihebe.

Ku rundi ruhande imitwe yitwaje intwaro y’Abanya-Palestine yiyise (Jenin Battalion), igizwe na Fatah, Hamas na Islamic Jihad, yavuze ko “izarwanya ingabo zafashe ubutaka bwabo kugera ku mwuka n’isasu bya nyuma.”

Iyi mitwe ngo ikorera hamwe, kandi yunze ubumwe kugira ngo ikore igisirikare kimwe gikomeye.

Abasore b’Abanya-Palestine bafite intwaro kandi bahishe isura bagiye bashyirwa mu nzira ziri hagati y’inzu n’indi mu nkambi ya Jenin.

- Advertisement -
Ibimodoka by’igisirikare cya Israel byinjira mu nkambi ya Jenin

Ahmed Zaki, utuye hariya yabwiye BBC ko imodoka zirimo abasirikare ba Israel zabashije kwinjira mu nkambi zinyuze mu nzira zitandukanye.

Umushoferi w’umunya-Palestine witwa Khaled Alahmad yavuze ko ibiri kubera mu nkambi ya Jenin ari intambara yeruye.

Yavuze ko kubera ibisasu bya Israel imodoka zigera kuri 7 ziri gukora ibikorwa by’ubutabazi, zigenda zirimo inkomere.

Hashize amaze hafi atatu hatutumba intambara hagati y’igisirikare cya Israel n’imitwe y’abarwanyi yo muri Palestine.

Mu kwezi gushize ingabo za Israel zishe abanya-Palestine batandatu mu bikorwa byo guhiga ibyihebe mu nkambi ya Jenin, BBC ivuga ko ari bwo bwa mbere hakoreshejwe kajugujugu z’intambara mu gace ka West Bank.

Abasirikare n’abapolisi ba Israel bagera kuri 7 bakomerekeye muri ibyo bikorwa.

Israel yabanje kurasa mu nkambi ikoresheje indege za Drones

BBC

UMUSEKE.RW