Umukozi wa Kampani ya ISCO yasanzwe ahambiriye yapfuye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abakozi ba Sosiyete icunga umutekano ya ISCO (Photo Internet)

Kamonyi: Ngirumukiza John wakoraga akazi ku burinzi ku ruganda rutunganya amakaro, basanze yapfuye aboshye amaboko anapfutse umunwa.

Abakozi ba Sosiyete icunga umutekano ya ISCO (Photo Internet)

Uyu yari umugabo w’imyaka 59 y’amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.

Ngirumukiza yakoraga uburinzi ku ruganda rutunganya amakaro ruherereye mu Mudugudu wa  Ruseke, Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka Mbonigaba Mpozenzi Providence yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo bayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 02 Nyakanga, 2023.

Mbonigaba avuga ko abahageze basanze aryamye, kandi  aboshye amaboko bakeka ko yishwe.

Ati: “Abamubonye ni uko basanze bimeze, kandi nta wakoze ku murambo we kubera ko babanje gutegereza ko inzego z’ubugenzacyaha zihagera.”

Bamwe mu baturage baturiye uru ruganda, bavuga ko uyu Ngirumukiza yari inyangamugayo kuko yangaga ko abakozi banyereza ibikoresho by’uruganda, bagakeka ko mu bamwishe harimo abo yakoranaga na bo.

Abaturage bifuza ko inzego z’ubugenzacyaha zikora iperereza, kuko ngo hari n’ababyigambaga.

Gitifu Mbonigaba avuga ko ubu izo nzego z’ubugenzacyaha n’iz’umutekano zamaze kuhagera, kuko umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho ku ruganda (ubwo twandikaga inkuru).

- Advertisement -

Nyuma yo gufata ibimenyetso, uwo murambo ngo urajyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE. RW/Kamonyi