Kwibuka 29: Abarenga 200 bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rugaragaza ko mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi,rwakiriye kandi rukora iperereza ku madosiye 187, avuye kuri 179 rwari rwakiriye mu 2022, barimo abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo 234.

Muri abo, abagabo ni 183  naho abagore ni 51 bakurikiranyweho ibyaha 199.

Muri ibyo byaha harimo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo 166 naho iby’ivangura no gukurura amacakubiri ni 33.

Nubwo mu gihe cy’umwaka umwe iyi mibare yazamutse, iyi raporo igaragaza ko igereranya ry’iminsi 100 yo Kwibuka, mu myaka itanu ishize ryerekana ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo byagabanutse ku kigero cya 32.5% kuko byavuye kuri 277 mu 2019.

Mu 2020 RIB ivuga ko yakiriye dosiye 246, mu 2021 ni dosiye 184, mu 2022 ni 179,mu 2023 ni 187.

RIB ivuga ko mu bakurkiriranyweho ibi byaha, 10.7% ari bo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe abagera kuri 88.5% nta ruhare bigeze bayigiramo. Abagera kuri 0.8% bafite abavandimwe bagize uruhare muri jenoside. Muri aba bose ab’ib’igitsina gabo ni 78.2%, ab’igitsina gore ni 21.8%.

Abagera kuri 38.8% bakurikiranyweho ibi byaha bafite hagati y’imyaka 30-43, abafite imyaka iri hagati ya 44-57 bo bangana na 24.8% . Abari hagati y’imyaka 16-29 bakurikiranyweho ibi byaha bo ni 18.8% , mu gihe abari hejuru y’imyaka 58 bo bari 17.5%.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko impamvu imibare y’uyu mwaka yazamutse byatewe n’uko abantu bari kugenda basobanukirwa ububi bwo guhishira amakuru.

- Advertisement -

Ati “Bitewe n’ubukangurambaga ndetse n’ibiganiro, abantu baragenda bumva ububi ndetse n’ingaruka zo guhishira no guhisha amakuru cyane ajyane n’aho imibiri y’abazize jenoside yagiye ishyingurwa n’abishe. Hari abantu bari kugenda batanga amakuru, n’ubwo bitaragera ku rugero rwiza.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW