Louise Mushikiwabo yapfushije umuntu w’ingirakamaro mu buzima bwe

Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko umwe mu bantu bamugiriye akamaro yapfuye.

Ifoto Madamu Louise Mushikiwacu yasangije abamukurikira kuri Twitter yayifashe ari kumwe n’umuvandimwe we Kantengwa basuye Mzee Ngunga

Ni umusaza witwa Ngunga, yavuze ko bitaga “Tonton”. Yavuze ko yari umubyeyi bakunda akaba yitabye Imana.

Ati “Naruhukire mu mahoro y’iteka! Dusigaranye agahinda, nubwo yari akuze, uwawe ntumubarira imyaka.”

Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ko yihanganisha abakomoka kuri nyakwigendera Ngunga.

Ubutumwa bwe burimo kuvuga ibigwi bya Mzee Ngunga, bugira buti “Mu muryango wa data, ababuze ababyeyi yaraduhumurije atubera aho ababyeyi bari kuba. Yadusangije ubushishozi, ubujyanama ndetse n’urwenya, yari imfura itavanze!!”

Mushikiwabo yavuze ko uyu mwaka ugitangira, we na mukuru we, Kantengwa bagiye kumureba ubwo yari atangiye kurwara, ndetse bitozanya na we, ifoto (yise iya nyuma).

Ubutumwa bwe yabusoje agira ati “Imana y’i Rwanda imwakire!!”

UMUSEKE.RW