Mbonabucya Désire yagizwe Ambasaderi wa Masita

Uruganda rukora rukanacuruza imyenda rwa Masita, rwamaze gusinyana amasezerano n’umunyabigwi w’u Rwanda muri ruhago, Mbonabucya Désire, yo kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda ku Mugabane wa Afurika.

Mbonabucya ahagarariye Masita ku Mugabane wa Afurika

Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ubwo Mbonabucya abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye ubuyobozi bwa Masita bwamugiriye icyizere.

Mu butumwa yacishije kuri Facebook, Désire, yavuze ko ari iby’agaciro kubona ahagararira uruganda rukomeye ku Isi.

Ati “Ndashimira Vivek Kohli, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru  wa Sosiyete ya Masita. Na Kurt Molin nka nyiri Sosiyete ya Masita na Alie Kegel usanzwe ari umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sosiyete. Bampaye amahirwe yo kongera gukorana na bo mu myaka itanu mpagarariye Sosiyete ya Masita muri Afurika. Ibi ni icyubahiro kuri njye. Akazi karakomeje.”

Yakomeje abwira inshuti ze ko zidakwiye kugira impungenge zo kumuhamagara kuri telefone, mu gihe zaba zikeneye imyenda, ibikoresho bya Siporo byo ku rwego rwiza kandi bikoze kinyamwuga.

Mbonabucya Désiré ni umwe mu bigeze gukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe bise FAPA (Former Amavubi Players’ Association) hagamijwe gukomeza gushyigikirana no gutanga inama ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 45, wakiniye amakipe atanu yo mu Bubiligi arimo Sint-Truidin, yakiniye Amavubi hagati ya 2000 na 2005 ndetse yari mu Ikipe y’Igihugu yakinnye Igikombe cya Afurika mu 2004.

Mbonabucya Désire yashimiye Masita yongeye kumugirira icyizere

UMUSEKE.RW